Kuri uyu wa
Kabiri, tariki ya 28 Mata 2026, abagize itsinda ry’abayobozi, abatoza,
abasifuzi mpuzamahanga n’abaherekeje amakipe yitabiriye Shampiyona Nyafurika y?Amakipe
y?Abagabo muri Volleyball, CAVB Men’s Club Championship 2026, basuye Urwibutso
rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, banunamira
inzirakarengane ziharuhukiye.
Iki gikorwa
cyanitabiriwe n’abaserukiye Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda
(FRVB), ab’Impuzamashyirahamwe y’uyu mukino muri Afurika (CAVB) ndetse n’Ishyirahamwe
rya Volleyball ku Isi, FIVB.
Urwibutso
rwa Gisozi ruri mu Mujyi wa Kigali, rwubatswe mu 1999. Ni rwo runini mu Gihugu
ugendeye ku mubare w’abarushyinguyemo aho inzirakarengane z’Abatutsi barenga
250.000 ziruruhukiyemo.
Abashyinguwe
muri uru rwibutso ni abavanwe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero
zawo, abavanywe mu nzu biciwemo, abatawe mu myobo ndetse n’abaroshywe mu nzuzi
ariko amazi akabasubiza ku nkombe.
Abayobozi
n’abaherekeje amakipe yitabiriye CAVB Men’s Club Championship 2026, bazengurukijwe
ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Kigali, basobanurirwa uko umugambi wa
Jenoside yakorewe Abatutsi wacuzwe n’uko washyizwe mu bikorwa, kugeza ubwo mu
1994, abarenga miliyoni bishwe bazira uko bavutse, mu gihe cy’amezi atatu gusa.
Banasangijwe
urugendo rw’imyaka 32 yo kongera kwiyubaka k’u Rwanda nyuma yo kuva mu
icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahagaritswe n’Ingabo za RPF
Inkotanyi.
Nyuma yo
kuganirizwa kuri ayo mateka, bashyize indabo ku mva ziruhukiyemo
inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi nk’ikimenyetso cyo kubaha
icyubahiro.
Perezida
w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB, Ngarambe Raphaël,
yatangaje ko kuba amakipe yitabiriye Shampiyona Nyafurika y?Amakipe y?Abagabo
muri Volleyball, bitanga ubutumwa ko Abanyafurika bunze ubumwe.
Ati
“Banditse ubutumwa [mu gitabo cy’abashyitsi] budukomeza, bashimangira ko bifuza
ko bitazongera. Iki gikorwa kirerekana uruhare rwa siporo muri gahunda zose
z’ubuzima bwa muntu. Siporo yerekanye ko abantu bagomba gushyira hamwe ngo
Jenoside ntizongere ukundi.”
Yasabye
aba-sportifs bose gukomeza kuzirikana amateka u Rwanda rwanyuzemo no guharanira
ko atazasubira ukundi, anibutsa abakiri bato gushyira imbaraga mu kurwanya
ingengabitekerezo ya Jenoside.
Intumwa ya
FIVB, Shilla Omuriwe Buyungo ukomoka muri Uganda, yavuze ko ikiremwamuntu
cyatsinzwe kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboke.
Ati
“Ntiduhitamo aho tuvukira, abo turi bo, ni Imana ibikora. Icyo nkuye hano ni
uko tugomba gusakaza urukundo. Kunda umuntu muri kumwe kuko ntahitamo kuba uwo
ashaka. Gukundana ni cyo Imana iduhamagarira.”
Yashimangiye
ko siporo ikwiye kuba intwaro ifasha mu kuganira no kwimakaza urukundo mu
guharanira ko ibyabaye bitazasubira ukundi.
Imikino ya
CAVB Men’s Club Championship 2026 izakomeza ku wa Gatatu hakinwa iya 1/8 ndetse
n’iyo guhatanira imyanya iri hagati ya 17-24, muri iri rushanwa riri gukinwa ku
nshuro ya 47.