Komisiyo y’amatora ya Repubulika ya Centrafrique yatangaje ko Perezida Faustin-Archange Touadéra yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 76,15%, ahigika abandi bakandida barindwi bari bahatanye.
Aya matora yabaye
tariki ya 28 Ukuboza 2025. Perezida w’iyi Komisiyo, Mathias Morouba, yatangaje
ko muri rusange, abantu 52,42% muri miliyoni hafi 2,4 z’abari kuri lisiti
y’itora ari bo bitabiriye amatora.
Morouba yasobanuye ko Anicet-Georges Dologuele yagize amajwi
14,66%, Henri-Marie Dondra agira 3,19%. Aba bombi babaye ba Minisitiri b’intebe
mu bihe bitandukanye.
Abasesengura politiki yo muri Centrafrique bagaragaza ko
Perezida Touadéra akesha intsinzi kuba yarashoboye kugarura amahoro n’umutekano
muri iki gihugu cyari cyugarijwe n’imitwe yitwaje intwaro mu 2020,
abifashijwemo n’ingabo z’u Rwanda n’Abarusiya.
Nyuma yo guhashya bikomeye iyi mitwe yitwaje intwaro, ubutegetsi
bwa Perezida Touadéra bwagiranye na yo amasezerano y’amahoro agamije guhagarika
intambara mu gihugu, hagashyirwa imbaraga ubufatanye mu bikorwa by’iterambere.
Ubwo Perezida Touadéra yiyamamazaga, yasobanuye ko mu myaka
icyenda amaze ku butegetsi yagejeje igihugu kuri byinshi ariko ko hari
ibitaratungana neza yifuza gukemura muri manda ya gatatu. Umusaruro w’aya
matora ugaragaza ko abaturage bakimufitiye icyizere.
Perezida Touadéra ayobora Centrafrique kuva muri Werurwe 2016.
Yemerewe kwiyamamariza manda ya gatatu nyuma y’aho Itegeko Nshinga rivuguruwe
mu 2023, urukiko rusumba izindi runabimwemerera mu Ugushyingo 2025.
Itegeko Nshinga rivuguruye ryemerera ryongereye manda y’Umukuru
w’Igihugu, igera ku myaka irindwi ivuye ku myaka itanu. Bivuze ko Touadéra
w’imyaka 68 y’amavuko azakomeza kuyobora kugeza mu 2033.