• Amakuru / MU-RWANDA

Urukiko Rukuru rwa Lilongwe muri Malawi rwakatiye Umunyarwandakazi Gentille Giramata igifungo cy’imyaka 40 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umushoramari Noël Emile Habimana wari umugabo  we

Uyu Habimana yaguye mu murwa mukuru Lilongwe tariki ya 17 Ukwakira 2022.Aho inzego z’iperereza zabanje kwemza  ko yazize impanuka ariko nyuma zitahura ko yishwe, ashyirwa mu modoka mu rwego rwo guhisha  amakuru  y’urupfu rwe

Aya makuru akimara kumenyekana, Giramata n’umushoferi we witwa Rafiki Munyamagaju batawe muri yombi, bakurikiranwaho icyaha cyo kwica Habimana babigambiriye.

Mu Ukuboza 2025, Urukiko Rukuru rwa Lilongwe rwanzuye ko Giramata na Munyamagaju bahamwa icyaha cyo kwica Habimana, nubwo bashatse kwerekana ko uyu mushoramari yazize impanuka.

Umucamanza Bruno Kalemba yasobanuye ko Habimana akimara gupfa, Giramata na Munyamagaju bajyanye umurambo we mu bitaro bikuru bya Kamuzu, babisaba gukora raporo y’ikinyoma igaragaza ko yazize impanuka.

Kalemba yavuze ko ibyo bigaragaza ko aba Banyarwanda bashatse kuyobya inzego za Leta ya Malawi kugira ngo zitamenya impamvu nyakuri y’urupfu rwa Habimana, ibyo bikaba biha icyaha bakoze uburemere.

Nk’uko biteganywa n’amategeko yo muri Malawi, Ubushinjacyaha bwasabwe gutanga icyifuzo ku gihano Giramata na Munyamagaju bakwiye guhabwa nyuma yo guhamywa icyaha, kugira ngo gisuzumwe.

Nyuma yo gusuzuma icyifuzo cy’Ubushinjacyaha, ku wa 28 Mata Urukiko Rukuru rwa Lilongwe rwakatiye Giramata igifungo cy’imyaka 40, Munyamagaju akatirwa 35 yo gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro kubera ko we yicujije.

Umucamanza Kalemba yashimangiye ko icyaha Giramata na Munyamagaju bakoze kiremereye, asobanura ko Habimana yicishijwe intwaro.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments