Muri Haïti, ubutumwa bw’itsinda
mpuzamahanga ryari rishinzwe gufasha mu mutekano bwarangiye, aho itsinda rya
nyuma ry’abapolisi bo mu Kenya ryavuye muri icyo gihugu kuri uyu wa Mbere.
Iri tsinda ryemejwe n’Inama y’Umutekano y’Umuryango
w’Abibumbye mu Ukwakira 2023, rifite inshingano yo gufasha Polisi ya Haïti mu
guhangana n’udutsiko tw’abagizi ba nabi twari twigaruriye bimwe mu bice
by’igihugu.
Ubutumwa bwari bugamije kongerera
imbaraga Polisi ya Haïti mu kugarura umutekano, ariko bwahuye n’imbogamizi
nyinshi kuva ku ntangiriro.
Zimwe muri zo zirimo kuba
zaratinze gutangira ibikorwa byazo muri
icyo gihugu ndetse n’ibibazo by’amikoro
n’ibikoresho n’imbogamizi nyinshi mu
mikorere .
Ibi byose byatumye umusaruro w’iri
tsinda uba muke ugereranyije n’ibyari byitezwe.
Kohereza abapolisi bo mu Kenya
byabanje guhura n’imbogamizi z’amategeko i Nairobi, mbere y’uko inkiko zemeza
ko bishoboka.
Nubwo Kenya yari yiyemeje kohereza
abapolisi bagera ku 1,000, abatarenze 800 ni bo bageze muri Haïti.
Byari biteganyijwe ko iri tsinda ryose
rizagera ku basirikare n’abapolisi 2,500, ariko ntiryigeze rigeraho.
Ku ngengo y’imari yari iteganyijwe
igera kuri miliyoni 600 z’amadolari ku mwaka, habonetse hafi miliyoni 400 gusa,
ahanini aturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kubura amafaranga byatumye iri tsinda
ribura ibikoresho n’uburyo bwo gukora neza, bigabanya cyane ubushobozi bwaryo
bwo kugera ku ntego ryari rifite.
Nyuma y’ihagarikwa ry’iri tsinda,
hagiye gutangira ubundi butumwa bushya bwiswe Force de répression des gangs, na
bwo bwemejwe n’Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka ushize.
Iri tsinda rishya ritegerejweho
kongera imbaraga mu guhangana n’udutsiko tw’abagizi ba nabi dukomeje guteza
umutekano muke muri Haïti.
Nubwo hari icyizere ku butumwa bushya,
abasesenguzi bavuga ko hakiri impungenge zikomeye ku mutekano wa Haïti, aho
udutsiko tw’abagizi ba nabi dukomeje kwigarurira ibice byinshi by’igihugu.
Abaturage basaba ko hakongerwa
imbaraga mu kugarura umutekano no gutanga ubufasha bukenewe kugira ngo igihugu
kibashe kuva mu bibazo kimazemo igihe.
Like This Post? Related Posts