Mu Karere ka Ruhango, habereye impanuka idasanzwe aho Imodoka yo mu bwoko bwa Coaster yari itwaye abanyeshuri ibakuye mu Mujyi wa Kigali ibajyanye mu Karere ka Nyaruguru, mu ishuri rya Mère du Verbe Kibeho, umushoferi arakomereka bikomeye ndetse na bamwe mu banyeshuri yari itwaye.
Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 05 Mutarama 2025, ibera ahazwi nko Mugataka, mu Karere ka Ruhango, mu Ntara y'Amajyepfo, mu masaha ya Saa Tanu (11h00').
Abaturage babaonye iyi mpanuka iba bavuga ko ishobora kuba yatewe n'umunaniro w'umushoferi wari uyitwaye kuko yari yasinziriye.
Umwe yagize ati:"Imodoka ihetse sima iturutse hariya kuri BK, imanuka ivuza amahoni umushoferi umushoferi ntiyayumva."
Undi muturage yakomeje avuga ko umushoferi wari utwaye ikamyo yavaga mu Karere ka Huye yagerageje kuvuza amahoni menshi ariko umushoferi wa Coaster ntiyayumva kubera ko yari yasinziriye, aho abyumviye ajya kugonga depot y'inzoga iri hafi aho inzoga zari zirimo zirameneka.
Bavuga kandi ko aho iyo mpanuka yabereye hafi ya gare ya Ruhango hakunda kubera impanuka nyinshi kuko hamanuka cyane kandi nta dodoni zihari bityo bagasaba ko zashyirwamo mu rwego rwo kugabanya impanuka zihabera.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yemeje aya makuru, avuga ko iyo mpanuka nta buzima bw'umuntu yatwaye.
Yagize ati:"Nibyo koko mu masaha ya Saa Tanu z'amanywa (11h00') nibwo Coater yari ivuye i Kigali yerekeza mu Karere ka Nyaruguru itwaye abanyeshuri, yageze mu Karere ka Ruhango hafi y'isoko rya Ruhango, hanyuma umushoferi wari uyitwaye ashaka kunyura ku modoka yari imuri imbere atashishoje neza, agongana n'imodoka yavaga I Nyanza yerekeza mu Karere ka Muhanga.
Umushoferi wa Coaster yakomeretse akaboko bikomeye cyane naho umunyeshuri umwe wari muri iyo modoka akomereswa gato n'ikirahure ku jisho ahita atwarwa ku Kigonderabuzima cya Kibingo kugira ngo yitabweho mu gihe umushoferi yatwawe ku Bitaro bya Muhima I kigali kugira ngo na we yitabweho n'abanga."
CIP Kamanzi yakomeje avuga ko abo banyeshuri bahise bashakirwa indi modoka ibajyana ku ishuri kandi na mugenzi wabo wari wajyanywe ku Kigonderabuzima barajyanye kuko yari yamaze kwitabwaho n'abaganga ndetse na Polisi yahise ibaherekeza ibagezayo.
Yasabye abatwara ibinyabiziga muri rusange kurushaho kubahiriza amategeko y'umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka.
Abaturage bo mu Mujyi wa Ruhango basaba ko abashoferi bajya bahabwa umwanya wo kuruhuka cyane cyane muri iki gihe cy'iminsi mikuru ndetse no gusubira ku ishuri kw'abanyeshuri kuko usanga abashoferi bakora amasaha y'umurengera bityo bikaba byaba intandaro yo y'impanuka.
Like This Post? Related Posts