Rubavu, 27 Gashyantare 2026 - Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwemeje ko impanuka ikomeye y’ikamyo yabereye mu Murenge wa Gisenyi yahitanye abantu 11, abandi barakomereka.
Iyi mpanuka yabaye ahagana Saa Munani z’igicamunsi, mu Kagari ka Nengo,
Umudugudu wa Nyaburanga, aho ikamyo yo mu bwoko bwa BENZ yagonze ibinyabiziga
n’abanyamaguru bari ku ruhande rw’umuhanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yatangaje ko iyo kamyo
yabanje kugonga moto yari itwaye abantu babiri, bahita bitaba Imana.
Yagize ati: “Iyi kamyo yanagonze abantu babiri bagendaga mu muhanda, bapfiriye ku
bitaro. Yongeye kugonga indi modoka yarimo abantu barindwi, batandatu bahita
bapfa, umwe arakomereka nyuma y’uko aguweho na kontineri yari itwawe n’iyo
kamyo.”
Bityo, mu mibare rusange, abantu 11 ni bo bamaze kwemezwa ko bitabye
Imana.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre
Twajamahoro, yavuze ko impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko k’uwari
utwaye ikamyo.
Yagize ati: “Impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko. Turasaba abashoferi bose
kujya bashishoza, bakagenzura umuvuduko bakurikije imiterere y’umuhanda, mu
rwego rwo gukumira impanuka.”
Amakuru aturuka ahabereye impanuka avuga ko abari mu ikamyo batapfuye.
Umushoferi yakomeretse bikomeye, mu gihe abandi babiri bari kumwe na we
bakomeretse byoroheje.
Imirambo y’abitabye Imana yahise ijyanwa mu Bitaro bya Gisenyi, ari na
byo biri kuvurirwamo abakomeretse.
Meya wa Rubavu, Mulindwa Prosper, yihanganishije imiryango yabuze ababo,
anifuriza abakomeretse gukira vuba.
Iyi mpanuka yongeye kwibutsa abakoresha umuhanda bose ko kubahiriza
amategeko y’umutekano wo mu muhanda, cyane cyane kugenzura umuvuduko, ari
ingenzi mu kurengera ubuzima bw’abaturage.