• Amakuru / POLITIKI


Bimwe mu bigo bitwara ibikomoka kuri peteroli binyuze mu Nzira ya Strait of Hormuz byatangaje ko byahagaritse by’agateganyo imirimo yabyo, mu gihe intambara ihanganishije Iran, Israel na United States ikomeje gukaza umurego.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ibitero Israel yagabye kuri Iran, ivuga ko ibishyigikiwemo na Amerika, kuva mu gitondo cyo ku wa 28 Gashyantare 2026. Abacuruzi ba peteroli batangarije ibitangazamakuru mpuzamahanga ko umutekano muke uri muri aka karere watumye bahagarika kohereza amato anyuze muri iyi nzira y’ingenzi ku bucuruzi bw’isi.

Umwe mu bayobozi b’ikigo gikomeye mu gutwara peteroli yabwiye Reuters ati: “Ubwato bwacu bugiye guhagarara igihe kinini.”

Strait of Hormuz iri hagati ya Iran na Oman, ikaba ari imwe mu nzira z’amazi zinyuramo peteroli nyinshi ku isi. Buri munsi inyuzwamo utugunguru turi hagati ya miliyoni 16 na 21 tw’ibikomoka kuri peteroli, bingana na 20% by’ibinyuzwa ahandi hose ku Isi.

Ibihugu bigize umuryango wa OPEC birimo Iran, Arabie Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Kuwait n’ibindi, ni byo byifashisha cyane iyi nzira byohereza peteroli cyane cyane ku masoko yo muri Aziya.

Gufungwa cyangwa guhungabanywa kw’iyi nzira bishobora guhungabanya bikomeye ubukungu bw’isi, kuko peteroli ari inkingi y’ingufu zikoreshwa mu nganda, ubwikorezi n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Impuguke mu bukungu zigaragaza ko mu gihe iyi nzira yakomeza guhungabanywa, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bishobora gutumbagira ku rwego mpuzamahanga.

U Rwanda na rwo rushobora kugerwaho n’ingaruka. Kuva mu Ugushyingo 2025, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu gihugu byari byaratangiye kuzamuka, aho litiro ya lisansi yageze kuri 1.989 Frw, mu gihe iya mazutu yari 1.900 Frw.

Ku wa 19 Kamena 2025, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yasobanuriye Inteko Ishinga Amategeko ko inzira ya Hormuz inyuzwamo 20% bya peteroli yose ku isi, bityo ikibazo cyayivukaho cyahita kigera ku masoko mpuzamahanga, harimo n’u Rwanda.

Ati: “Haramutse habaye ikibazo muri iriya nzira cyagera ku Isi, natwe bikatugeraho. Bizatugeraho cyane cyane bizamura ibiciro cyangwa bigabanye ingano y’iyinjira.”

Uretse ibikomoka kuri peteroli, intambara iri muri aka karere yanagize ingaruka ku bwikorezi bwo mu kirere. Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yatangaje ko yasubitse ingendo WB300/WB303 na WB304/WB305 zijya n’iziva i Doha na Dubai kubera umutekano muke mu kirere cyo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Mu gihe intambara ikomeje, ibihugu byinshi bikomeje gukurikiranira hafi uko ibintu bihagaze, bitewe n’uko Strait of Hormuz ari inzira y’ingenzi ku bukungu bw’isi.

Abasesenguzi bavuga ko niba impande zihanganye zitabashije kugera ku gahenge vuba, isi ishobora guhura n’izamuka rikomeye ry’ibiciro by’ingufu, rikagira ingaruka ku biciro by’ibiribwa, ubwikorezi n’ibindi bikorwa by’ubukungu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments