Perezida Kagame yakiriye Pang XinXing, Umuyobozi wa StarTimes Ku Isi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-07-28 20:57:30 Ikoranabuhanga

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Nyakanga 2023, Nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye Pang XinXing, washinze akaba n’umuyobozi wa StarTimes Group n’itsinda ayoboye .

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Pang Xinxing 

Muri iri tsinda ryari riherekeje Umuyobozi wa StarTimes Group, harimo na Minisitiri w’Ikoranabuhanga nudushya, Ingabire Paula.

StarTimes yatangiye gukorera muri Afurika ihereye mu Rwanda mu mwaka wa 2007, igenda yagura amashami hirya no hino muri Afurika, ubu ikaba igeze mu bihugu birenga 30 byo muri Afurika.

Muri uko kwagura amashami, StarTimes iteganya ko itazamuka yonyine, ahubwo igira na gahunda yo guteza imbere abaturage b’aho ikorera, cyane cyane urubyiruko nk’icyizere cy’iterambere ry’ahazaza.

Umuyobozi wa StarTimes ku isi Pang XinXing, ubwo yaherukaga kugirira uruzinduko mu Rwanda mu 2014 yageneye Perezida wa Repubulika Paul Kagame igihembo cyatanzwe na sosiyete ya StarTimes.

Iki gihembo, Umukuru w’Igihugu yakigenewe mu rwego rwo kumushimira uruhare rukomeye agira mu guteza imbere ikoranabuhanga.


Umuyobozi wa StarTimes Pang XinXing, icyo gihe yatangaje ko atangazwa n’uburyo u Rwanda rutera imbere muri rusange, ariko cyane cyane mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Yashimye Perezida Kagame, avuga ko byose u Rwanda rubikesha imiyoborere myiza n’ubushake bwo guteza imbere igihugu bimuranga ngo kuko yasanze ari we muyobozi wa mbere wateje imbere cyane ikoranabuhanga muri Afurika. Aha ni na ho StarTimes yashingiye imugenera igihembo.


Related Post