Ishimwe Pierre yavuze ko abakinnyi ba APR FC, bubaha izina Rayon Sports batubaha abakinnyi bashya yaguze , kuko ushobora gusanga ari nabo boroshye, kurusha abo baheruka gutsinda 3-0.
Kuwa gatandatu taliki ya 10 , ikipe ya APR FC izakina na Rayon Sports, mu mukino w'igikombe kiruta ibindi "Super Cup" , umukino wa 2 aya makipe azaba akinnye muri uyu mwaka w'imikino, aganira n'abanyamakuru, umunyezamu wa APR FC Ishimwe Pierre , yavuze ko biteguye neza, kandi biteguye gutsinda uyu mukino.
Abajijwe ku bakinnyi bashya ikipe ya Rayon Sports yaguze , Pierre yavuze ko bo bubaha izina Rayon Sports, ibyo kuba yaraguze sbakinnyi bashya byo babibonye , nabo ba babonye ariko batazi urwego rwabo , avuga ko wasanga ari nabo boroshye kurusha abo iyi kipe yari isanganwe .
Mu magambo ye Ishimwe Pierre yagize ati"Ntago tubizi, twe twubaha izina Rayon Sports, twabonye baraje, nta nuwamenya bashobora kuba boroshye kurusha abari bahari , ariko twebwe tuzagenda tugiye gukina na Rayon Sports ntabwo twitaye kuby'abakinnyi ,11 bazabanzamo nibo tuzubaha".
Ishimwe Pierre ntabwo akazwe n'abakinnyi bashya ba Rayon Sports
Ishimwe Pierre avuga ko kuba Super Cup iheruka baratsinzwe , ndetse niyo baheruka guhura na Rayon Sports bakaba baratsinzwe , avuga ko ibyo byarangiye ari amateka ,icyo bahanze amaso ari iyi bagiye guhatanira, avuga ko umukino batsinzemo Rayon Sports wamushimishije cyane , ari uwo bayitsinze kuri final y'igikombe cy'amahoro, kuko byari ubwa mbere yari atwaye icyo gikombe .
Rayon Sports na APR FC ziracakirana kuwa 6 muri Super Cup
Like This Post? Related Posts