• Amakuru / MU-RWANDA


Umwana w'umukobwa w'imyaka 14 y'amavuko yabyaye umwana w'umuhungu nyuma uwo mwana asangwa ku buriri yapfuye hakekwa ko yaba yishwe n'umuvugabutumwa witwa Uwamahoro Florien wamureraga akaba ari na we wamuteye iyo nda.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rushubi, mu Kagari ka Kagomasi, mu Murenge wa Gashora, mu Karere ka Bugesera, mu Ntara y'Iburasirazuba, ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026.

Uyu mwana w'umukobwa asobanura uko byagenze kugira ngo amenye ko atwite ku myaka 14 y'amavuko yagize ati:"Ikintu cyatumye menya ko ntwite kuko sinigeze nshishoza ngo menye ngo umugore utwite aba amezi gute? Nibyo byatumye ntasobanukirwa ariko nagiye kwa muganga nisanga mfite uruhinja iruhande rwanjye, nari nagiye kwivuza mvuga ko ndibwa mu nda bisanzwe maze kugerayo mbona ibimenyetso byo kubyara biraje."

Yakomeje avuga ko akimara kubyara yabajijwe iwamuteye inda ariko ntahite amuvuga kuko yari atariyakira. Gusa, nyuma yaje gutungurwa no gukora kuri uwo mwana agasanga yapfuye kandi akonje cyane.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026, nyuma y'iminsi itandatu (6) abyaye umwana yasanzwe ku buriri yapfuye, iruhande rwe hari wa mugabo Uwamahoro Florien wayimuteye, bigakekwa ko ari we wagize uruhare mu rupfu rw'uwo mwana.

Umubyeyi w'uyu mwana w'umukobwa avuga ko yababajwe no kuba yarizeye Uwamahoro Florien akamuha umwana ngo amumurerere nk'umuntu w'umunyamasengesho ho kumuha uburere akaba ari we umwicira ubuzima akamutera inda.

Yakomeje avuga ko impamvu yatumye ajya kureresha uwo mwana ari uko ubuzima butari bumworoheye mu gihe cy'icyorezo cya COVID-19 bityo ahitamo kumuha Uwamahoro Florien ngo amumurerere nk'umuntu w'umunyamasengesho bizeraga.

Yagize ati:"Nagize ikibazo cy'ubuzima mu gihe cya COVID-19 ariko kuko twasengaga, twenganaga na Mahoro Florien ari w'umunyamasengesho twizeraga, ubwo nagiraga icyo kibazo cy'ubuzima yansabye ko yamfasha... nibwo namuhaye uwo mwana ngo amunderere nanjye nkamukurikirana ariho arererwa nkajya musura rimwe na rimwe noneho nza gutungurwa ni uko ejobundi babwira ngo umwana yarabyaye."

Abaturage bo muri aka gace bavuga Uwamahoro Florien uzwi nka Pasiteri akwiriye gukurinwa kuri icyo cyaha yakoreye uwo mwana kandi ari we wakamubereye umubyeyi.

Ubuyobozi ntacyo bwigeze buvuga kuri iki kibazo, gusa, kugeza ubu amakuru avuga ko Uwamahoro Florien ukekwaho gutera inda umwana w'umukobwa utarageza imyaka y'ubukure ndetse no kwica uwo mwana afungiye kuri Sitasiyo y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ya Gashora, mu Karere ka Bugesera mu gihe umurambo w'uwo mwana wajyanywe ku Bitaro Mbere y'uko ushyingurwa.

Icyo amategeko ateganya ku cyaha akurikiranyweho

Gusambanya umwana, itegeko risobanura ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: Ibyo bikorwa bivugwa mu Ingingo ya 133 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana. Gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana. Gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments