Nyuma ya serivisi mbi, umwanda n’ibikorwaremezo nkene ku kibuga cy’indege cyitiriwe Melchior Ndadaye i Bujumbura, hakomeje kuvugwa ubujura bwambura abagenzi ndetse no gusabiriza kw’abapolisi bagikoraho.
Abakoresha ikibuga cy’indege cya Bujumbura
bavuga ko bimaze kuba nk’akamenyero ko kugeza mu rugo cyangwa aho werekeje ibyo
ukuye mu mahanga birimo iby’agaciro biba ari aha Rugira!
Bavuga ko ubwo bujura bukorwa
n’abakozi bo kuri icyo kibuga baterura ibikapu by’abagenzi bitwaje ko bagiye
kubisaka, ugategereza ko babigarura ugaheba.
Bakomeza bavuga ko iyo ugize Imana
bakakugarurira ivarisi yawe, usanga ibintu by’agaciro babikuyemo; wabaza
ugaterwa ubwoba, hari n’abafungwa bashinjwa kwitwara nabi ku kibuga cy’indege.
Umwe mu Barundi utashatse ko amazina
ye atangazwa yavuze ko aherutse kuva muri Canada aje gusura umuryango we, ariko
ko impano yari azaniye abarimo umubyeyi we zazimiriye ku kibuga cy’indege cya
Bujumbura.
Yagize ati: “Bafata
ibikapu bavuga ko bagiye kubisaka, babigarura bakuyemo laptop n’ibindi
narinzaniye Mama. Ibaze ko n’imyenda y’imbere mishya bayitwaye!; mbajije ngo
hari ibisabwa, ariko ntibambwira ibyo ari byo.”
Uyu avuga ko yasiragiye ku buyobozi
bw’ikibuga cy’indege cya Bujumbura ngo asubizwe ibye, ariko abwirwa ko byabuze,
agomba kwihangana.
Undi nawe ati: “Televiziyo navanye muri Afurika y’Epfo
barayinyaka ngo ni iyo gucuruza; iyo uvugiye ibyo wabiriye ibyuya bavuga ko uri
umwanzi uvuye hanze.”
Abatungwa agatoki mu kugira uruhare
muri ubwo bujura harimo n’abapolisi bakora kuri icyo kibuga, bamenyerewe mu
gusabiriza ibizwi nko ‘gucoresha’.
Uyu yagize ati: “Uhasanga abapolisi basabiriza abahisi
n’abagenzi; iyo ‘utamucoreye’ akureba nabi, hari n’ukwaka igikapu ngo arebe
ibirimo, akagiha mugenzi we mu biro, bagakuramo ibyo bashaka.”
Abakoresha iki kibuga bavuga ko bigoye
gutambutsa ku bapolisi amadorali, mudasobwa, telefone zihenze n’ibindi bifite
agaciro.
Ibikorwa nk’ibi bivugwa no ku mipaka
aho abacuruzi bataka kwibwa ibyiganjemo ibitenge n’ibindi bicuruzwa, aho
basabwa imisoro y’umurengera bajya gushaka amafaranga bagasanga umuzigo
wazimiye.
Mu mwaka ushize, hari abayobozi b’u Burundi bumvikanye bataka ko ubujura no gusabiriza ku kibuga cy’indege cya Bujumbura bimaze gufata indi ntera, basaba ko icyo kibazo kimaze igihe kirandurwa burundu.