• Amakuru / MU-RWANDA


Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma, ruri aho icyaha cyabereye, mu Mudugudu wa Kabasore, mu Kagari ka Kabasore, mu Murenge wa Karenge, mu Karere ka Rwamagana, rwaburanishije mu ruhame urubanza Ubushinjacyaha buregamo umugabo w’imyaka 47 y'amavuko ukekwaho icyaha cy'ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi.

Uwo mugabo Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko yatemwe umugore we ndetse n’umuhungu we akoresheje umuhoro. 

Icyaha akurikiranyweho cyakozwe mu ijoro ryo ku wa 05 Ugushyingo 2025, ubwo yatahaga iwe mu rugo agasanga umugore we adahari,  umugore atashye yamubajije aho yiriwe amubwira ko yari yagiye mu kiraka undi ntiyabyumva neza aramwirukankana amukubita umuhoro ku kuboko. 

Ntibyaciriye aho kuko n'umuhungu wabo w’imyaka 23 y'amavuko na we atashye yabajije se uko byagenze, se aho kumusubiza yamukubise umuhoro mu mutwe no ku maboko aramukomeretsa bikabije. 

Mu iburanisha, uregwa yemeye icyaha kandi akagisabira imbabazi, avuga ko yabitewe n’uko yakekaga ko umugore we yari yagiye gusambana. 

Icyaha cy’ ubwinjiracyaha bw’ ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cy’imyaka 25, nk'uko giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 21 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments