Mu Karere ka
Rwamagana, mu Murenge wa Musha, umusore witwa Tuyishimire Eric w'imyaka 19
y'amavuko wari wavuye I Kigali agiye gusura ba Nyirasenge batuye muri ako gace,
yarohamye mu kiyaga cya Muhazi yari yagiye kogamo ahita ahasiga ubuzima.
Ibi byabaye
ku wa Mbere, tariki ya 12 Mutarama 2026, mu Mudugudu wa Bwiza, mu Kagari ka
Nyabisindu, mu Murenge wa Musha, mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara
y'Iburasirazuba.
Umwe mu
baturage baganiriye na BTN TV avuga ko yamenye ko nyakwigendera aguye mu kiyaga
cya Muhazi nyuma yo kumva intabaza yavugaga ko hari umuntu uguye mu mazi.
Yagize
ati:"Narindi hano mu nzu numva induru iravuze ngo mutabare umuntu aguye mu
mazi. Ubwo nanjye nahise manuka niruka ndagenda nsanga yaguye mu mazi. Abana
bawiraga ngo aguye hariya nanjye mpita nikura (niyambura imyenda) jyamo
nkababaza aho yaguye bakagira ubwoba bwo kubwira aho ari, ubwo mbonye
bitashoboka mpita mvamo kuko nacubiye kabiri ndamubura."
Mugenzi we
na we yakomeje agira ati:"Nka Saa Yine n'igice z'amanywa (10h30') nibwo
umwana yaje hano ari kumwe n'abandi bana yarari no mu kagare ariko ngo yari
yaturutse I Kigali yaraje gusura abantu abantu ahangaha.
Ubwo rero
abandi bana baje koga na we arabakurikira aroga ngo arananirwa undi bari kumwe
kuko we ari mukuru aramukurura biranga ahita acubira. Tugomba kubyihanganira
kuko n'ibintu tumenyereye ntabwo ari ubwa mbere haguyemo umuntu."
Uyu muturage
yakomeje avuga ko umurambo wa nyakwigendera Tuyishimire Eric waje kuboneka.
Umunyamabanga
Nshingwanikorwa w'Umurenge wa Musha, Rwagasana Jean Claude, yemeje aya makuru,
asaba abaturage kujya bitwararika mu gihe bagiye koga mu kiyaga cya Muhazi.
Yagize
ati:"Nk'uko ubibona n'abaturage batabaye twagize ibyago dupfusha umwana
w'imyaka 19 wari wagiye koga ari kumwe n'abandi bana ariko ageze mu mazi
arananirwa ararohama. Ubu dutegereje ababyeyi be ngo baze kuko yari yaje gusura
ba Nyirasenge."
Yakomeje
asaba abaturage kwitwararika no kwirinda kujya koga mu buryo butemewe,
banajyayo bakitwaza ibikoresho byabugenewe kuko iyo amazi adakoreshejwe neza
atwara ubuzima bw'abantu.
Uyu musore Tuyishimire Eric yarohamye mu kiyaga cya Muhazi mu gihe no mu Cyumweru gishize mu Mudugudu Basha, mu Kagari ka Nyarubuye, mu Murenge wa Munyiginya, muri aka Karere ka Rwamagana, umwana yagiye koga muri iki kiyaga cya Muhazi na we ararohama ahita ahasiga ubuzima.