• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Abasirikare b’Igihugu cy'u Burundi barenga 500 barimo guhigwa bukware bazira gutoroka, nyuma yo kwirukanwa muri Repubulika Iharanirana Demokarasi ya Congo (RDC) n’abarwanyi b'ihuriro AFC/M23, bagasubira mu gihugu cyabo, bagereyo bagatoroka batinya gusubizwa ku rugamba.

Amakuru ava mu basirikare bakuru b'igisirikare cy'u Burundi (FDNB) avuga ko abo bari guhigwa bukware, bakigera mu gihugu, bashyize intwaro mu bubiko, bambara imyenda ya gisivile maze binjira mu giturage ntibagaruka mu kazi.

Umwe mu ba ofisiye b’u Burundi atangaza ko bamwe muri abo basirikare, kuva mu kwezi gushize k’Ukuboza 2025, batse uruhushya rwo kujya gusura imiryango yabo ariko bagenderako ntibagaruka.

Uyu musirikare utashatse ko imyirondoro ye ishyirwa hanze, yabwiye Pacifique Nininahazwe, impirimbanyi itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Ndayishimiye, ko bamwe muri abo basirikare bari bafite pasiporo bahise bahungira mu bihugu by'amahanga.

Yakomeje avuga ko abasirikare batsinzwe na M23 batahutse bagahurizwa ku Mudubugu, abenshi bakuyemo akabo karenge, ibyatanze isomo rikomeye kuri FDNB.

Yagize ati:"Hari benshi bagiye iwabo gusura imiryango, bahita bagumayo ntibagaruka. Abafite pasiporo bo bamaze kugenda; bamwe bari mu bihugu by’akarere, abandi bageze i Dubai. Abasirikare batagarutse bararenga 500."

Kugeza ubu igisirikare cy’u Burundi cyakajije guhiga abasirikare batorotse ku mipaka n’inkengero zayo, aho no ku kibuga cy’indege cya Bujumbura hashyizwe abasirikare bambaye gisivile kugira ngo bafate bene wabo bahunga igihugu.

Si aho gusa, kuko no mu biturage hoherejwe amazina y’abasirikare batorotse kugira ngo uwo abayobozi n’imbonerakure babonye bahite bamuta muri yombi.

Ingabo z’u Burundi zikomeje gutoroka mu gihe iki gihugu gikomeje kohereza abandi basirikare muri RDC, mu bice bya Bibokoboko, Point Zéro na Milimba muri Teritwari ya Fizi, ndetse no kujya kurinda umujyi wa Kalemie.

Ku rundi ruhande ariko hari n'amakuru avuga ko ibihugu bya Tanzania, u Burundi, Afurika Yepfo na Angala biri mu mugambi wo kohereza izindi ngabo muri RDC, aho Tanzania yaba yaramaze kwemera ko izohereza abasirikare ibihumbi 12 guhangana na M23.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments