Kuri uyu mugoroba nibwo mu bakunzi ba muzika na Siporo hano mu Rwanda bakiriye
inkuru mbi y’urupfu rwa Dr Mugemana Charles
wari umuganga w’Ikipe ya Rayon Sport witabye imana nyuma y’amezi Atari make arwaye
Mugemana Charles usanzwe ari Se
w’umuhanzi Queen Cha, yafashwe n’uburwayi muri Nzeri 2025, aho icyo gihe
yatangiye kuvurirwa mu Bitaro cya CHUK.
Amakuru dukesha bamwe mubari hafi y’umuryango wa Dr
Mugemana yadutangarije ko uyu
mubyeyi yashizemo umwuka muri uyu mugoroba
inkuru yaciye integer benshi mu bari bamuzi .
Muri
Werurwe 2025, ubwo APR FC yari yakiriye Rayon Sports, Gikundiro yamushimiye ku
myaka 30 yari amaze ayivura.
Ku tariki ya 22 Ukwakira
2025 nibwo ikipe ya Rayon Sport
ndetse n’abayobozi bayo ubwo basuye Dr Mugemana Charle aho yari arwariye mu bitaro bya CHUK ‘
Icyo gihe
basobanuriwe uburwayi bwa Dr. Charles Mugemana ndetse n'uko amerewe ubu.
Kubyerekeye uburwayi bwe ni uko ari kugenda yoroherwa kuko uyu munsi yakuriweho
imwe mu miti ndetse n'ubundi butabazi yari amaze iminsi irenga 10.
Dr Mugemana Charles umaze imyaka 30 avura Gikundiro, yafashwe
n'uburwayi mbere y'iminsi 2 ngo Gikundiro ikine na Viper's FC yo muri Uganda,
gusa ku bw'amahirwe uwo mukino yawugaragayeho ndetse akora akazi ariko atameze
neza, uwo mukino ni nawo aheruka kwitabira.
Mugemana Charles yatangiye kuvura Rayon Sports mu 1995