• Imikino / FOOTBALL

Kuri  uyu mugoroba nibwo mu bakunzi  ba muzika na Siporo hano mu Rwanda bakiriye inkuru mbi y’urupfu rwa  Dr Mugemana  Charles  wari umuganga w’Ikipe ya Rayon Sport witabye imana  nyuma y’amezi Atari make arwaye

Mugemana Charles usanzwe ari Se w’umuhanzi Queen Cha, yafashwe n’uburwayi muri Nzeri 2025, aho icyo gihe yatangiye kuvurirwa mu Bitaro cya CHUK.

Amakuru  dukesha bamwe mubari hafi  y’umuryango wa  Dr  Mugemana yadutangarije ko uyu  mubyeyi yashizemo umwuka  muri uyu  mugoroba  inkuru yaciye integer benshi mu bari bamuzi .

Muri Werurwe 2025, ubwo APR FC yari yakiriye Rayon Sports, Gikundiro yamushimiye ku myaka 30 yari amaze ayivura.

Ku tariki ya  22 Ukwakira  2025 nibwo  ikipe ya Rayon Sport ndetse n’abayobozi bayo  ubwo basuye  Dr Mugemana Charle aho yari arwariye  mu bitaro bya CHUK ‘

Icyo  gihe  basobanuriwe uburwayi bwa Dr. Charles Mugemana ndetse n'uko amerewe ubu. Kubyerekeye uburwayi bwe ni uko ari kugenda yoroherwa kuko uyu munsi yakuriweho imwe mu miti ndetse n'ubundi butabazi yari amaze iminsi irenga 10. 

Dr Mugemana Charles umaze imyaka 30 avura Gikundiro, yafashwe n'uburwayi mbere y'iminsi 2 ngo Gikundiro ikine na Viper's FC yo muri Uganda, gusa ku bw'amahirwe uwo mukino yawugaragayeho ndetse akora akazi ariko atameze neza, uwo mukino ni nawo aheruka kwitabira.

Mugemana Charles yatangiye kuvura Rayon Sports mu 1995



Queen Cha Ubwo yakiraga bakinnyi ba Rayon Sports  baje gusura umubyeyi we mu bitaro bya  CHUK  mu mwaka ushize ubwo yari arembye 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments