Umunya-Algeria Adel Amrouche
wari Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’ yasezerewe muri izi
nshingano nyuma y’amezi 10 kubera kutuzuza amasezerano y’akazi.
Ni amakuru yatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira
w’Amagaru mu Rwanda (FERWAFA) binyuze mu itangazo ryashyize hanze mu rukerera
rwo kuri uyu Gatatu tariki ya 14 Mutarama 2026.
Rigira riti “ Adel Amrouche “yahagaritswe mu
nshingano ze nk’umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abagabo.”
Ferwafa yakomeje ivuga ko Iki cyemezo cyafashwe
nyuma y’isesengura ryimbitse, biza kugaragara ko Adel atubahirije amasezerano
y’akazi nk’uko biteganywa mu ngingo ya 17.2 y’amasezerano y’umurimo.
Ferwafa ivuga
kandi ko “Amrouche yahawe igihe gihagije cyo gukemura ibi bibazo mbere y’uko
hafatwa iki cyemezo” ndetse iri Shyirahamwe ryijeje gutanga “andi makuru
arebana n’iyi ngingo mu gihe nyacyo.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’iminsi havugwa ko
Amrouche azirukanwa, bitewe n’umusaruro mubi yagize mu mwaka we wa mbere yo
gutangira uwa wa kabiri.
Adel Amrouche yahawe akazi muri Werurwe 2025, atoza
Amavubi imikino umunani, atsinda umwe, anganya undi, atsindwa itandatu.
Uyu mutoza yirukanywe mu gihe Ikipe y’igihugu
yitegura gukina imikino ya gicuti ya FIFA Series izabera i Kigali muri Werurwe
uyu mwaka mbere yo gutangira imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika
cya 2027.
Like This Post? Related Posts