• Imikino / FOOTBALL

Umunya-Algeria Adel Amrouche wari Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’ yasezerewe muri izi nshingano nyuma y’amezi 10 kubera kutuzuza amasezerano y’akazi.

Ni amakuru yatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagaru mu Rwanda (FERWAFA) binyuze mu itangazo ryashyize hanze mu rukerera rwo kuri uyu Gatatu tariki ya 14 Mutarama 2026.

Rigira riti “ Adel Amrouche “yahagaritswe mu nshingano ze nk’umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abagabo.”

Ferwafa yakomeje ivuga ko Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’isesengura ryimbitse, biza kugaragara ko Adel atubahirije amasezerano y’akazi nk’uko biteganywa mu ngingo ya 17.2 y’amasezerano y’umurimo.

Ferwafa  ivuga kandi ko “Amrouche yahawe igihe gihagije cyo gukemura ibi bibazo mbere y’uko hafatwa iki cyemezo” ndetse iri Shyirahamwe ryijeje gutanga “andi makuru arebana n’iyi ngingo mu gihe nyacyo.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’iminsi havugwa ko Amrouche azirukanwa, bitewe n’umusaruro mubi yagize mu mwaka we wa mbere yo gutangira uwa wa kabiri.

Adel Amrouche yahawe akazi muri Werurwe 2025, atoza Amavubi imikino umunani, atsinda umwe, anganya undi, atsindwa itandatu.

Uyu mutoza yirukanywe mu gihe Ikipe y’igihugu yitegura gukina imikino ya gicuti ya FIFA Series izabera i Kigali muri Werurwe uyu mwaka mbere yo gutangira imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments