Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, mu Ntara y'Iburasirazuba, bwavuze ko mu mirenge y’umujyi no mu bindi bice bikora ku mihanda ya kaburimbo, igiciro cy’umusoro w’ubutaka kiri gukurikizwa ubu cyazamuwe hafi kwikuba inshuro ebyiri muri uyu mwaka.
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yabwiye Televiziyo Rwanda ko mu Karere ayoboye habaye inama njyanama muri Kamena 2025 bemeza kuvugurura ibiciro by’umusoro w’ubutaka kugira ngo ujyanishwe n’igihe.
Yagize ati:"Twagenderaga ku bipimo byashyizweho mbere ya 2020 kandi ubu hashyizweho ibikorwaremezo byinshi ukabona n’agaciro k’ubutaka ubwayo karazamutse cyane ugereranyije na mbere. Byabaye ngombwa ko n’umusoro ujyanishwa n’ibyo byombi."
Mutabazi yakomeje avuga ko imirenge yazamuriwe ibiciro by’umusoro ari iya Nyamata, Ntarama, Mayange n’ahandi hakora kuri kaburimbo hari n’ibindi bikorwaremezo aho kuri metero kare imwe umusoro utangwa uri hagati ya 30Frw na 60Frw.
Ni mu gihe mu mwaka ushize wa 2025 bwasoraga umusoro uri hagati ya 20Frw na 30Frw kuri metero kare.
Yongeyeho ko kuri uwo musoro wongereweho hashobora no kuzongeraho andi mafaranga 20Frw hakaba aho metero kare imwe ishobora kujya isora 80Frw mu gihe bazabona ari ngombwa bitewe n’ibikorwaremezo bihari.
Ibiciro by’ubutaka si mu Karere ka Bugesera byazamuwe gusa kuko hirya no hino mu gihugu byagiye bikorwa hashingiwe ku Iteka rya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi rigena ibipimo fatizo by’umusoro ku butaka, ryasohotse ku itariki ya 28 Ugushyingo 2023.
Ni iteka rigena ko umusoro w’ubutaka ugomba kuba hagati ya 0Frw na 80Frw kuri metero kare imwe (m²).
Nko mu Mujyi wa Kigali naho kuva mu ntangiriro za 2026 ubutaka bwatangiye gusora bitewe n'aho buherereye, aho bimwe mu biciro ari bishya ndetse ahenshi amafaranga basoreshwa amafaranga 80Frw/m² ku mwaka, gusa hari n’ibice byawo bitari umujyi cyane byishyurwa munsi y’ayo mafaranga.
Ayo mafaranga 80Frw yishyurwa na benshi mu Mujyi wa Kigali kuri m² niyo menshi ashoboka hagendewe ku iteka rigena umusoro w'ubutaka.
Abaturage basabwa uyu musoro hirya no hino mu gihugu bagaragaza ko butungujwe n'iki cyemezo kuko bimenye ari uko bagiye gusora bakavuga ko bakabaye barabibwiwe mbere.
Si ibyo gusa, kuko hari n'abagaragaza ko ubutaka basoreshwa batabubyaza umusaruro kubera ko bwatambamiwe na leta bitewe ni ibikorwa iteganya kuhakorera, aho bamwe bamaze imyaka myinshi batemerewe gusana, kubaka no kugurisha ubwo butaka bityo bakagorwa no kubona uwo musoro wikubye kabiri.
Like This Post? Related Posts