Nyuma
y’igihe kirekire abaturage bo mu mujyi wa Alep bari mu buhungiro kubera
imirwano n’umutekano mucye, batangiye gusubira mu ngo zabo, nk’uko
bitangazwa n’inzego z’ubuyobozi n’imiryango mpuzamahanga yita ku bibazo
cy’impunzi.
Mu byumweru bishize, umutekano watangiye kugaruka mu bice bimwe
by’umujyi wa Alep, bituma imiryango myinshi yafashe icyemezo cyo gusubira mu ngo yari
yarahunze. Abenshi
muri bo bari barahungiye mu tundi duce twa Syria cyangwa mu bihugu bihana
imbibi, aho bari bamaze imyaka babayeho mu buzima bugoye.
Abasubiye mu byabo bavuga ko nubwo bishimiye kongera kugera mu ngo
zabo, ibibazo bikiri
byinshi. Inzu nyinshi zarasenyutse, amashanyarazi n’amazi
ntibiragaruka neza, mu gihe serivisi z’ibanze nk’amashuri n’ibitaro bigikora ku
kigero gito.
“Twishimiye
kongera kubona iwacu, ariko hari byinshi byo kongera kubaka. Icy’ingenzi ni uko
ubu hari amahoro ugereranyije n’uko byari bimeze mbere,”
umwe mu baturage basubiye mu byabo ubwo yaganiraga n’itangazamakuru
Imiryango y’ubutabazi ivuga ko iri
gutanga inkunga igamije gufasha aba baturage kongera kwiyubaka,
irimo gutanga ibikoresho by’ibanze, ubufasha mu gusana amazu no gutanga ubuvuzi
bw’ibanze. Icyakora, bavuga ko hakenewe inkunga yisumbuye kugira ngo ubuzima
busanzwe bushobore kugaruka neza.
Ubuyobozi bwa Syria buvuga ko buri
gushyira imbaraga mu kugarura umutekano no gusana ibikorwa remezo,
hagamijwe gushishikariza impunzi zose z’Abayasiriya kugaruka mu gihugu. Ariko, imiryango
iharanira uburenganzira bwa muntu isaba ko isubira mu byabo rikwiye kuba ryisanzuye kandi
rifite umutekano usesuye, ridatewe n’igitutu cyangwa ubukene.
Nubwo intambara yo muri Syria
imaze imyaka irenga icumi, kugaruka kw’abaturage i Alep bifatwa nk’ikimenyetso
cy’icyizere, n’ubwo urugendo rwo kongera kubaka igihugu
n’imibereho myiza y’abaturage rukiri rurerure kandi rusaba ubufatanye
bw’impande zose.
Like This Post? Related Posts