• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Nyuma y’igihe kirekire abaturage bo mu mujyi wa  Alep bari mu buhungiro kubera imirwano n’umutekano mucye, batangiye  gusubira mu ngo zabo, nk’uko bitangazwa n’inzego z’ubuyobozi n’imiryango mpuzamahanga yita ku bibazo cy’impunzi.

Mu byumweru bishize, umutekano watangiye kugaruka mu bice bimwe by’umujyi wa Alep, bituma imiryango myinshi yafashe icyemezo cyo gusubira mu ngo yari yarahunze. Abenshi muri bo bari barahungiye mu tundi duce twa Syria cyangwa mu bihugu bihana imbibi, aho bari bamaze imyaka babayeho mu buzima bugoye.

Abasubiye mu byabo bavuga ko nubwo bishimiye kongera kugera mu ngo zabo, ibibazo bikiri byinshi. Inzu nyinshi zarasenyutse, amashanyarazi n’amazi ntibiragaruka neza, mu gihe serivisi z’ibanze nk’amashuri n’ibitaro bigikora ku kigero gito.

“Twishimiye kongera kubona iwacu, ariko hari byinshi byo kongera kubaka. Icy’ingenzi ni uko ubu hari amahoro ugereranyije n’uko byari bimeze mbere,” umwe mu baturage basubiye mu byabo ubwo yaganiraga n’itangazamakuru

Imiryango y’ubutabazi ivuga ko iri gutanga inkunga igamije gufasha aba baturage kongera kwiyubaka, irimo gutanga ibikoresho by’ibanze, ubufasha mu gusana amazu no gutanga ubuvuzi bw’ibanze. Icyakora, bavuga ko hakenewe inkunga yisumbuye kugira ngo ubuzima busanzwe bushobore kugaruka neza.

Ubuyobozi bwa Syria buvuga ko buri gushyira imbaraga mu kugarura umutekano no gusana ibikorwa remezo, hagamijwe gushishikariza impunzi zose z’Abayasiriya  kugaruka mu gihugu. Ariko, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu isaba ko isubira mu byabo rikwiye kuba ryisanzuye kandi rifite umutekano usesuye, ridatewe n’igitutu cyangwa ubukene.

Nubwo intambara yo muri Syria imaze imyaka irenga icumi, kugaruka kw’abaturage i Alep bifatwa nk’ikimenyetso cy’icyizere, n’ubwo urugendo rwo kongera kubaka igihugu n’imibereho myiza y’abaturage rukiri rurerure kandi rusaba ubufatanye bw’impande zose.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments