• Amakuru / MU-RWANDA


Umugabo utuye mu Murenge wa Kigarama, mu Karere ka Kicukiro, yafatiye umugore we muri Lodge iherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali aryamanye n’undi mugabo.

Ibi byabereye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, mu ijoro ryo ku wa 13 Mutarama 2026.

Abatangabuhamya bavuga ko uwo mugore yari yabeshye umugabo we ko yagiye mu butumwa bw’akazi mu Karere ka Karongi, mu Ntara y'Iburengerazuba kandi ko ari burare yo.

Bakomeza bavuga ko inshuti y’umugabo we ituye i Nyamirambo ari yo yamubonye yinjira muri Lodge ihita imuterefona irabimubwira, na we ahita ajya kureba ko koko niba ari umugore we winjiye muri iryo cumbi (Lodge).

Umwe yagize ati:"Yari yabeshye umugabo we ko yagiye gukorera ku Kibuye noneho undi mugabo ngo w’inshuti yabo ni we wamubonye yinjira muri Lodge ako kanya aterefona umugabo we ahita aza asanga tayari bamaze no kugera mu cyumba ariko kuko bari bafunze we yahise yicara  arategereza bakora ibyabazanye basohotse bakimubona umugore agwa mu kantu."

Yakomeje avuga ko uwo mugabo yahise ashaka gukubita umugore we ariko abandi bantu bari muri iyo Lodge barimo n’umusekirite baramufata.

Umukobwa ukora muri iyi lodge utashatse ko imyirondoro ye itangazwa, yavuze ko uwo mugore atari inshuro ya mbere yari aciye umugabo we inyuma.

Ati:"Umugabo numvise amubwira ngo ubu noneho ndakwifatiye, genda ufate ibintu byawe byose umvire mu rugo ujye kubana n’uwo mugabo wawe kuko sinkeneye gufungwa pe!"

Yongeyeho ko atari ubwa mbere yari abonye uwo mugore aza muri iyo lodge ari kumwe n’uwo mugabo babafatanye.

Umugabo bafatanye n’umugore w’abandi muri Lodge, we akimara kubona ko bishobora kutaza kumworohera, yahise agenda nk’urimo kuvugira kuri telefone ahita yurira moto arigendera asigana uwo mugore n’umugabo we aho.

Umugabo wafatiye umugore we muri lodge ariko utifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye UKWELITIMES, ko yari afite amakuru y’uko umugore we ajya amuca inyuma ariko ntabyemere.

Yagize ati:"Barabimbwiraga nkanga kubyemera nyuma nibwo nashyizeho abantu bamuncungira, gusa nari maze iminsi mbikeka kubera ko yahoraga kuri telefone rimwe na rimwe agataha mu bicuku namubaza akambwira ngo yari yagize akazi kenshi."

Uyu mugabo avuga ko bafitanye abana batatu (3) kandi ko adashobora kongera kubana n’uwo mugore.

Ikibazo cyo gucana inyuma hagati y'abashakanye kimaze gufata indi ntere kuko nko ku wa 03 Mutarama 2026, umugabo wo mu Karere ka Rwamagana, yafatiye muri lodge umugore we usanzwe uyobora ishuri ribanza rya Duha mu Murenge wa Musha ari kumwe n’umushoferi w’imodoka y’akarere ka Rwamagana bikekwa ko bari bari gusambana.

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, ryasohotse mu igazeti ya leta yo ku wa Kane, tariki ya 27 Nzeri, ingingo yaryo 136 yerekeye ubusambanyi, uko buhanwa n’uko bukurikiranwa, ivuga ko umuntu wese washyingiwe ukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo batashyingiranywe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1). Gukurikirana icyaha cy’ubusambanyi ntibishobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe ku buryo bwemewe n’amategeko.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments