• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Inzobere mu ikoranabuhanga zatangaje ko SpaceX ya Elon Musk iri gutanga internet ya Starlink ku buntu muri Iran binyuze kuri satellite, mu gihe ubutegetsi bw’icyo gihugu bukomeje gushinjwa guhohotera abigaragambya.

Umuyobozi w’ikigo cy’ikoranabuhanga cya Holistic Resilience, Ahmad Ahmadian, yabwiye CNN ko internet ya Starlink yatangiye gutangwa ku buntu mu ntangiriro z’iki cyumweru, mu gufasha abigaragambya bari bahagarikiwe internet na leta.

Ati “Ni ugushyiraho ubundi ukayikoresha […] ushyira [igikoresho cya satellite] ahantu hitegeye neza mu kirere, maze igatangira gukora.”

Ibi bibaye nyuma y’ikiganiro cyo kuri telefone cyabaye mu ntangiriro z’icyumweru hagati ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump n’umuherwe Elon Musk, aho baganiriye ku bijyanye no gutanga internet ya Starlink muri Iran. Gusa SpaceX cyangwa White House ntibyigeze bigira icyo bivuga ku byerekeye icyo kiganiro.

Mu minsi ishize, guverinoma ya Iran yahagaritse internet ku baturage bayo bigaragambya, nyuma yo kubona ko bashukwa n’amahanga.

Inzobere zivuga ko gutanga internet ku buntu bizafasha abaharanira uburenganzira bwa muntu n’igice gito cy’abaturage miliyoni 92 bo muri Iran kubona internet.

Ahmadian yavuze ko gukumira amakuru ku rwego rwo hejuru byatumye Starlink iba ari bwo buryo bwonyine bwo kugeza amakuru ku Isi yose ku bijyanye n’abigaragambya bari kwicwa.

Ni mu gihe Trump yabwiye abigaragambya gukomeza kurwanya ubutegetsi bwa Iran, avuga ko amahitamo yose yo gushyigikira abigaragambya, harimo n’intambara ari ku meza y’ibiganiro.

Ahmaian yavuze ko ubutegetsi bwa Iran burimo gukoresha uburyo butandukanye bwo guhagarika cyangwa kugabanya imbaraga za Starlink imbere muri Iran. Ni mu gihe abayobozi ba Iran bashyizeho itegeko rihana gukoresha Starlink nyuma y’intambara yamaze iminsi 12 hagati ya Israel na Iran umwaka ushize.

Doug Madory ukora mu kigo gicunga imiyoboro y’itumanaho cya Kentik, yavuze ko kubuza internet Abanya-Iran ari ibintu byoroshye ku butegetsi, kuko hari amasosiyete abiri gusa atanga internet.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments