• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umukinnyi wa  Filime  Uwihoreye  Jean Bosco uzwi nka  Ndimbati yapfushije umubyei we umubyara (Maman) witabye Imana kuri  uyu wa  14 Mutarama 2026

 Uyu mugabo mu butumwa  yashyize  kuri  whatsapp  buherekejwe n’ifoto ye yagize ati “ Mama ugiye kare nubu sindabyumva neza kumbiwari waje kunsezera,iyo mbimenya hari icyo kukubwira ariko mta kundi gusa abamslayika bagutaramire.

Nyuma yo kubona ubwo butumwa Ndimbati yashyize ku mbuga ze nkoranyambaga mu kiganiro  yagiranye  n’umunyamakuru wacu  yamuhamirije ko ayo makuru ko aribyo ko  ari ukuri umubyeyi  wanjye  yitahiye yari iwanjye aho  yari amaze iminsi

Icyakora Ndimbati ntabwo yigeze avuga byinshi ku mpamvu y’urupfu rw’umubyeyi we.

Umubyeyi wa Ndimbati yitabye Imana ku manywa yo kuri uyu wa 14 Mutarama 2025 aguye mu rugo aho uyu mukinnyi wa filimi atuye mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, ahari agace kazwi nka ‘Norvège’.

Mu 2023 ni bwo Ndimbati yerekanye mu itangazamakuru umubyeyi we, icyo gihe akaba yari yitabiriye igikorwa cyo kwibuka se umubyara wari umaze imyaka 11 yitabye Imana.

Ndimbati yamamaye muri sinema y’u Rwanda by’umwihariko akaba azwi cyane muri filimi ‘Papa Sava’ ya Niyitegeka Gratien.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments