Umukinnyi wa Filime
Uwihoreye Jean Bosco uzwi
nka Ndimbati yapfushije umubyei we
umubyara (Maman) witabye Imana kuri uyu
wa 14 Mutarama 2026
Uyu mugabo
mu butumwa yashyize kuri
whatsapp buherekejwe n’ifoto ye
yagize ati “ Mama ugiye kare nubu sindabyumva neza kumbiwari waje kunsezera,iyo
mbimenya hari icyo kukubwira ariko mta kundi gusa abamslayika bagutaramire.
Nyuma yo kubona ubwo butumwa Ndimbati yashyize
ku mbuga ze nkoranyambaga mu kiganiro
yagiranye n’umunyamakuru
wacu yamuhamirije ko ayo makuru ko
aribyo ko ari ukuri umubyeyi wanjye
yitahiye yari iwanjye aho yari
amaze iminsi
Icyakora Ndimbati ntabwo yigeze avuga byinshi
ku mpamvu y’urupfu rw’umubyeyi we.
Umubyeyi
wa Ndimbati yitabye Imana ku manywa yo kuri uyu wa 14 Mutarama 2025 aguye mu
rugo aho uyu mukinnyi wa filimi atuye mu murenge wa Kigali mu karere ka
Nyarugenge, ahari agace kazwi nka ‘Norvège’.
Mu 2023
ni bwo Ndimbati yerekanye mu itangazamakuru umubyeyi we, icyo gihe akaba yari
yitabiriye igikorwa cyo kwibuka se umubyara wari umaze imyaka 11 yitabye Imana.
Ndimbati
yamamaye muri sinema y’u Rwanda by’umwihariko akaba azwi cyane muri filimi
‘Papa Sava’ ya Niyitegeka Gratien.
Like This Post? Related Posts