Umuhanzikazi Bwiza
ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi
ya Kikac Music yanyomoje amakuru avuga ko yaraba yarambitswe
impeta ndetse akanambikwa
impeta n’umusore bakundana
ashimangira ko ataribyo
Bwiza
yatangaje ibi nyuma y’ibibazo byinshi amaze iminsi abazwa ahantu hose ubwo yabazwaga n’abakunzi be niba koko yarafatiwe irembo
akanambikwa impeta .
Umunyamakuru
wa BTN Rwanda yagerageje nawe
kumubaza niba koko ibyo
bivugwa ari ukuri maze aseka cyane agira
ati” ahubwo se abo bavuga ibyo
baramumpaye uwo musore ngo
babone kujya kuvuga ibyo byibura
ahari
Ibi bigarutsweho nyuma yaho yaba mu binyamakuru bimwe na bimwe
ndetse no ku mbuga nkoranyambaga
hakomeje kuvugwa byinshi ko ari mu rukundo
n’umusore w’umunyarwanda uba muri Leta
Zunze Ubumwe z’Amerika kugeza
naho byavuzwe ko amaze iminsi inaha ahoy aba yaraba yaramaze gufatirwa Irembo mu rugo .
Bwiza
yahakanye ayo makuru ashimangira ko ayo makuru ari ibihuha
atazi aho biva n’ababivuga atazi icyo
bagamije kugeza ubu.
Uyu mukobwa
watangiye gukora kuri album ye ya gatatu, mu minsi ishize yasohoye indirimbo
yise ‘Boda boda’ ndetse na ‘Waratwibutse’ yo kuramya no guhimbaza Imana.
Kuva
yatangira umuziki, Bwiza amaze gukora album ebyiri zirimo ‘My Dream’ yasohoye
mu 2023 ndetse na ’25 Shades’ aherutse kumurikira mu Bubiligi mu 2025.
Izi album
ziyongeraho EP yise ‘Connect me’ yasohoye mu 2021.
https://www.youtube.com/watch?v=4EBouPPpSdY
https://www.youtube.com/watch?v=QKPNUbcXobw