• Imyidagaduro / IBITARAMO

Abahanzi  Itahiwacu Bruce uzwi nka  Bruce Melodie na Sheebah Karungi ni  bamwe mu bahanzi bakunzwe cyane hano  mu karere batumiwe mu gitaramo cyiswe  Afro Legacy  giteganyijwe  kubera  I Bruxelles mu  Bubiligi .

Iki gitaramo cyateguwe  mu rwego rwo kwizihiza umunsi  mukuru mpuzamahanga wahariwe   abagore  ariko  biteganyijwe ko kizaba mu ijoro ribanziriza  uwo munsi wizihizwa  ku wa 8 werurwe buri mwaka

Bruce  Melodi  ari mu bahanzi  bakomeye hano mu Rwanda ni umwe  mu bahanzi bakuru bategerejweho kuzashimisha abazitabira  icyo  gitaramo binyuze  muri zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe nka Pom Pom yakoranye na Diamond  Platnumz ni zindi nyinshi zitandukanye .

Muri icyo gitaramo kandi Bruce Melodie  ntazaba  ari wenyine  ku rubyiniro  kuko  azaba ari kumwe  na Sheeebah Karungi umaze kubaka  izina  muri Uganda banafite  izina rikomeye hano muri Afurika .

Mu bandi  bazwi batumiwe  muri icyo gitaramo  harimo n’abavanga imiziki   nka  Dj Princess  Flor  umunyarwandakazi uzwi cyane  ku rwego mpuzamahanga kuko asanzwe akorera  ku mugabane w’iburayi  aho azaba afatanya na Dj Vicious na Dj Saido bitezweho kuzacuranga zimwe mu njyana zikunzwe cyane muri Afurika nka Afrobeat na  Dancehall ni zindi nyinshi zitandukanye .

Umwe  mu bategura icyo  gitaramo yatangarije  BTN Rwanda  ko icyo  gitaramo bakise  Afro  Legacy  mu rwego rwo  gukomeza  kwifatanya mu kwizihiza uruhare  rw’ abahanzi n’abahanzikazi mu iterambere  ry’umuzikinyafurika  akaba ariyo mpamvu  bagihuje  n’umunsi wahariwe abagore .

Yakomeje avuga ko abazacyitabira basabzwa kuzambara imyambaro igezweho kubera ko  Insanganyamatsiko  y’icyo  gitaramo igira iti  “Dress to Impress “  naho amatike yatangiye  kugurishwa kubayaguze  mbere akaba ari  amaeuro 40 naho  ku munsi w’igitaramo akaba amaeuro 50.

Biteganyijwe  ko  iki gitaramo kizaba ku wa Gatandati  tariki ya 7 Werurwe 2026 muri  Birmingham Place I Bruxelles  I Anderlecht  cyategiwe  na  Zentro Nation.




 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments