Abahanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie na Sheebah Karungi ni bamwe mu bahanzi bakunzwe cyane hano mu karere batumiwe mu gitaramo cyiswe Afro Legacy
giteganyijwe kubera I Bruxelles mu Bubiligi .
Iki
gitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza
umunsi mukuru mpuzamahanga wahariwe abagore
ariko biteganyijwe ko kizaba mu
ijoro ribanziriza uwo munsi wizihizwa ku wa 8 werurwe buri mwaka
Bruce Melodi
ari mu bahanzi bakomeye hano mu
Rwanda ni umwe mu bahanzi bakuru
bategerejweho kuzashimisha abazitabira
icyo gitaramo binyuze muri zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe nka Pom
Pom yakoranye na Diamond Platnumz ni
zindi nyinshi zitandukanye .
Muri
icyo gitaramo kandi Bruce Melodie ntazaba ari wenyine
ku rubyiniro kuko azaba ari kumwe na Sheeebah Karungi umaze kubaka izina
muri Uganda banafite izina
rikomeye hano muri Afurika .
Mu
bandi bazwi batumiwe muri icyo gitaramo harimo n’abavanga imiziki nka
Dj Princess Flor umunyarwandakazi uzwi cyane ku rwego mpuzamahanga kuko asanzwe
akorera ku mugabane w’iburayi aho azaba afatanya na Dj Vicious na Dj Saido
bitezweho kuzacuranga zimwe mu njyana zikunzwe cyane muri Afurika nka Afrobeat
na Dancehall ni zindi nyinshi zitandukanye
.
Umwe mu bategura icyo gitaramo yatangarije BTN Rwanda
ko icyo gitaramo bakise Afro
Legacy mu rwego rwo gukomeza
kwifatanya mu kwizihiza uruhare
rw’ abahanzi n’abahanzikazi mu iterambere ry’umuzikinyafurika akaba ariyo mpamvu bagihuje
n’umunsi wahariwe abagore .
Yakomeje
avuga ko abazacyitabira basabzwa kuzambara imyambaro igezweho kubera ko Insanganyamatsiko y’icyo
gitaramo igira iti “Dress to
Impress “ naho amatike yatangiye kugurishwa kubayaguze mbere akaba ari amaeuro 40 naho ku munsi w’igitaramo akaba amaeuro 50.
Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba ku wa Gatandati tariki ya 7 Werurwe 2026 muri Birmingham Place I Bruxelles I Anderlecht cyategiwe na Zentro Nation.