Mu karere Nyanza Umugabo wari uryamanye na mugenzi we yamubajije isaha hashize umwanya muto ahita apfa.
Byabaye mu ijoro ryo ku wa 12
Mutarama 2026 ahagana i saa saba na cumi n’itanu z’igicuku, mu karere ka Nyanza
mu murenge wa Mukingo mu kagari ka Cyerezo mu mu mudugudu Kamabuye.
Nyakwigendera yitwa
HARINDINTWARI Emile w’imyaka 48, yari yagiye i Kigali ku wa Gatanu taliki ya 09
Mutarama agiye gusura abavandimwe be n’umugore we, agarutse ejo mu mu ma saa
yine n’igice za mu gitondo (10h30), yirirwa atembera mu mudugudu ari muzima nta
kibazo afite.
Mu masaha ya saa sita z’ijoro
zishyira saa saba yabajije igihe uwo bari baryamanye, undi amaze kukimubwira
ngo ahita afatwa n’ikintu kiramuniga mu muhogo ananirwa kuvuga no guhumeka,
abira ibyuya byinshi ngo aramuhungiza, hashize nk’iminota icumi ahita apfa.
Uriya wari uryamanye na
nyakwigendera yagiye guhuruza murumuna we kwa se wabo, ahageze asanga
byarangiye yaphuye bajya guhuruza abaturanyi n’umukuru w’umudugudu na bo
bahageze babona ko yamaze gupfa.
Umwe mu bayobozi bo mu nzego
z’ibanze yatangaje ko nyakwigendera atumvikanaga n’umugore we wa mbere
utuye i Kigali kuko bari bamaze imyaka 11 batabana, gusa yari yarabyaranye
n’undi mugore i Nyanza ku buryo no kuwa 11 Mutarama 2025 nabwo yagiye kumusura
aho i Nyanza, uyu muyobozi akavuga ko ibyabaye kuri uriya mugabo batamenye icyo
yazize.
Inzego z’umutekano n’iz’ibanze zageze ahabereye ibyago umurambo bawujyana ku bitaro bya Nyanza, bahita na bo bafata icyemezo cyo kuwujyana i Kigali kuwupima bikaba bitegerejwe ko uzashyingurwa isuzuma ryarangiye.