• Amakuru / MU-RWANDA

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zohereje itsinda ry’abasirikare b’inzobere mu bwubatsi muri Jamaica, mu rwego rwo gufasha icyo gihugu gusana ibikorwa remezo byangijwe n’ibiza byatewe n’inkubi y’umuyaga wiswe ‘Hurricane Melissa’, wibasiye Jamaica mu mpera z’umwaka ushize ukangiza byinshi.

Abo basirikare boherejwe muri icyo gihugu hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda na Jamaica, agamije gutanga ubufasha mu gusana ibikorwa remezo byangijwe n’ibiza.

Mbere yo guhaguruka mu Rwanda kuri uyu wa 14 Mutarama 2026, Umuyobozi wa Diviziyo ishinzwe gukoresha imodoka z’intambara muri RDF, Brigadier General Faustin Tinka wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yabibukije ko bagomba gukoresha ubumenyi, ubunyamwuga n’ubuhanga bafite kugira ngo barangize neza ubutumwa bahawe n’ubuyobozi bwa RDF.

Uyu muyobozi kandi yabasabye gukora ku buryo abaturage bazahabwa ubu bufasha bazishimira umusanzu wabo, kandi bagaharanira kurangwa n’indangagaciro za RDF zirimo ikinyabupfura, nk’ishingiro ry’imikorere y’Ingabo z’u Rwanda.

Yagize ati: “Ni izi ndangagaciro zatumye muhabwa ubu butumwa.” Yabibukije ko igihe cyose bakwiye kurushaho kurangwa n’indangagaciro za RDF.”

Inkubi y’umuyaga wiswe ‘Hurricane Melissa’ yibasiye ibirwa bya Karayibe mu mpera z’Ukwakira 2025, igira ingaruka zikomeye muri Jamaica, byatumye hatangizwa ibikorwa bigari by’ubutabazi mu gihe igihugu kiri guhangana no kongera kwiyubaka.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments