Amakipe
ya senegale na
Maroc zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’afurika cya 2025 kiri
kubera muri Maroc
Ku
mugoroba wo ku wa gatatu ninibwo abakunzi ba ruhago bari bategereje imikino ya ½ y’iki gikombe gihuza ibihugu byo ku mugabane w’Afurika ku isaha ya Saa moya
nibwo kuri Stade Ibn-Batouta ikipe ya Senegal na Misiri
zari zigeze mu kibuga .
Muri
uyu mukino ku bijyanye
na kwiharira umupira no
kurema uburyo imbere y’izamu cyane cyane
byariibya Senegal naho Misiri yo
igakina yugarira cyane akaba ariyo mpamvu kugira ngo haboneke igitego byabanje kugorana
Ku
munota wa 78 nibwo yaje Senegal
yaje kubona igitego
gitsinzwe na Sadio Mane ku ishoti ryiza riremereye yarekuye ari
inyuma y’urubuga rw’amahina ubundi
riruhukira mu rushundura .
Icyo
gitego cya Sadio Mane byarangiye
kitishyuwe birangira umukiono urangiye
ari kimwe cya Senegal ku busa bwa Misiri
bituma Senagal yerekeza ku mukino wa nyuma naho
Misiri itaha gutyo .
Nyuma
y’uwo mukino kw’isaha ya Saa yine hakurikiye
umukino wahuje Ikipe ya
Maroc yari imbere y’abafana bayo
yahuye na Nigeria kuri stade
Prince Moulay Abdellah .
Uyu
mukino wari witezwemo ibitego
byinshi ariko kubera
ubusatirizi bwairi buwurimo
ariko habayeho ugauhangana
gukomeye cyane kugeza umukino
urangira ari ari 0-0.
Nyuma
y’uko umukino warangiye ari 0-0 byatumye hitabazwa
iminota 30 y’inyongera nabyo
biba iby’ubusa bituma noneho hitabazwa
Penaliti.
Kuri
penariti za Morocco,Neil Aynaoui yayinjije,Hamza Igamane arayirata,Eliesse Ben
Seghir arayinjiza,Achraf Hakim arayinjiza na Youssef En-Neysri arayinjiza. Ku
ruhande rwa Nigeria ho Paul Onuachu yayinjjje,Samuel Chukweze arayirata,Fisayo
Dele-Bashiru arayinjiza naho Bruno Onyemaechi arayirata.
Umukino warangiye ikipe y’igihugu
ya Morocco yinjije penariti 4 naho Nigeria yinjije 2 ihita ikomeza ku mukino wa
nyuma gutyo aho izacakirana na Senegal ku Cyumweru saa Tatu z’ijoro kuri Prince
Moulay Abdellah Stadium.
Nibwo bwa mbere ikipe yakiriye igeze ku mukino wa nyuma nyuma y'uko byaherukaga muri 2004.