Polisi ikorera mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyarugenge, yafashe abagabo babiri bafite ibihumbi 10 by’Amadolari ya Amerika y’amiganano.
Aba bombi bafashwe
ku wa 14 Mutarama 2026, ubwo bari bagiye kuvunjisha aya mafaranga mu Mujyi wa
Kigali rwagati, ahazwi nko ku Iposita.
Aba bagabo bafashwe biturutse ku bakozi b’aho bari bagiye
kuvunjisha aya mafaranga bahamagaye Polisi, bayibwira ko hari abantu baje
kuvunjisha amafaranga y’amahimbano.
Abapolisi bagezeyo barabafata, basobanujwe aho bakuye aya mafaranga
ntibagaragaza inkomoko yayo. Iperereza rirakomeje hagamijwe kumenya inkomoko
y’ayo mafaranga no gufata abandi bakorana na bo.
Kugeza ubu bakorewe dosiye, bashyikirizwa Urwego
rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo bakurikiranwe ku cyaha cyo gukwirakwiza amafaranga
y’amahimbano.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire,
yashimiye abakozi bashishoje bakabona ko aya mafaranga ari amahimbano, kandi
bagatanga amakuru kuri Polisi, aya mafaranga agafatwa atarakwirakwizwa mu
baturage.
CIP Gahonzire yibukije abantu bose kujya bashishoza igihe bahawe
amafaranga kuko hari abatekamutwe bacura amafaranga bagamije kwiba abaturage,
by’umwihariko abacuruzi bakira amafaranga, bagatunga utumashini dusuzuma ko
amafaranga ari mazima birinda gutuburirwa.
Polisi kandi yihanije abantu bose bishora mu bikorwa byo gucura
amafaranga, ibasaba kubireka kuko batazihanganirwa, kuko ari abagizi ba nabi
bamunga ubukungu bw’igihugu.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 269
ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri
cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo,
impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego
zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi
mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda
izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi
y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi. Iyo icyaha kivugwa mu gika cya
mbere cy’iyi ngingo gikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo
kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu ya 7.000.000 Frw,
ariko atarenze 10.000.000 Frw.