Byibuze
abantu batandatu bishwe mu majyepfo ya Tchad mu mirwano yahuje ingabo
za Leta n’umutwe witwaje intwaro wa MPRD,
nk’uko byemejwe n’impande zombi.
Iyo mirwano yadutse ku wa Kabiri
mu gitondo mu gace ka Korbol,
kari mu ntara ya Moyen-Chari. Ku
ruhande rw’ingabo za Leta, abantu batatu bishwe
naho icumi barakomereka. Ku ruhande rwa MPRD, umuyobozi
w’uwo mutwe Luc Beyam Bebha yavuze ko hapfuye abarwanyi batatu yise “intwari (martyrs)”, naho babiri barakomereka.
Nk’uko byatangajwe n’inzobere mu by’umutekano, iyo mirwano
yatangiye igihe igice cy’ingabo za Leta
cyageragezaga kwegera ibirindiro bya MPRD, kigahita gifatirwa
mu gico. Ibi byabereye mu gihe igisirikare cya Tchad cyari cyongereye abasirikare muri ako gace kegereye Repubulika ya centrafrica
Umutwe wa MPRD,
washinzwe mu 2003, uvuga ko
ugamije guhirika ubutegetsi bwariho icyo gihe .
Tchad
imaze imyaka irenga 30 iyobowe n’umuryango wa Deby: Idriss Deby, wishwe n’abarwanyi b’inyeshyamba,
yasimbuwe n’umuhungu we General Mahamat
Idriss Deby, wagizwe Perezida w’inzibacyuho mu 2021, mbere yo gutorerwa kuyobora mu 2024 mu matora yakomeje
kuvugwaho kuba atarabaye mu mucyo.
Iyi mirwano igaragaza ko umutekano ugikomeje kuba muke mu majyepfo ya Tchad ,
agace gakunzwe guhura n’ibitero by’inyeshyamba, rimwe na rimwe bigera no ku murwa mukuru N’Djamena.
Like This Post? Related Posts