• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Abaturage ba Venezuela bongeye gukoresha urubuga nkoranyambaga X (yahoze ari Twitter) nyuma y’umwaka urenga rwari rwarahagaritswe na Leta ya Nicolas Maduro, icyemezo cyari cyarateje impaka zikomeye ku bwisanzure bw’itangazamakuru n’itumanaho muri icyo gihugu.

Urwo rubuga rwari rwarafunzwe muri Kanama 2024, nyuma y’amatora ya perezida yavuzweho kutavugwaho rumwe, aho Leta ya Nicolas Maduro yashinjaga X n’umuyobozi warwo Elon Musk kugira uruhare mu gukangurira abaturage kwamagana ubutegetsi, ivuga ko hari “igitero cy’ikoranabuhanga cyari kigamije guhungabanya igihugu.

Mu gihe X yari yafunzwe, Abanya-Venezuela benshi bahatiwe gukoresha VPN kugira ngo babashe kugera ku makuru, gusangiza ibitekerezo no gukomeza guhanahana amakuru n’isi.

Abanyamakuru, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’abaturage basanzwe bagaragaje ko iki cyemezo cyabangamiye bikomeye uburenganzira bwo gutanga no kubona amakuru.

Mu ijoro ryo ku wa 13 Mutarama 2026, abaturage batangiye kongera kubona X ikora bisanzwe mu gihugu hose. Abayobozi bakuru muri Leta na bo bahise bongera kugaragara kuri uru rubuga, barimo n’uwari umuyobozi w’inzibacyuho Delcy Rodríguez, washyize ubutumwa busaba ubumwe bw’igihugu, ituze n’ubutabera mu mibereho y’abaturage.

Abandi bayobozi bakomeye barimo Minisitiri w’Umutekano mu gihugu na bo bongeye gukoresha X nk’urubuga rwo kugeza amatangazo ku baturage, bigaragaza ko Leta yongeye kwemera uru rubuga nk’igikoresho cy’itumanaho rusange.

Mbere y’uko ifungwa, X yari imwe mu nzira z’ingenzi Abanya-Venezuela bifashishaga mu kubona amakuru yihuse, cyane cyane mu gihe ibitangazamakuru byinshi byigenga byari byarafunzwe cyangwa bikagabanya ubwisanzure. Kuyifungura byongeye guha icyizere benshi ko ishobora kongera kuba urubuga rufasha abaturage gutanga ibitekerezo no gukurikirana ibibera mu gihugu.

Nubwo X yongeye gufungurwa, bamwe mu baturage bavuga ko interineti ikiri imbogamizi mu bice bimwe, ariko bakavuga ko gusubira ku mbuga nkoranyambaga mu bwisanzure ari intambwe nziza mu kugarura itumanaho ridasibangana.

Iyi ntambwe ifatwa nk’iy’ingenzi mu bihe Venezuela irimo by’impinduka za politiki, aho benshi bifuza ko hazakomeza kubaho gufungura imiryango y’itumanaho, kubaha ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo no kubona amakuru atabogamye.

Ibi byose  bibaye nyuma y’uko uwari  Perezida wa Venezuela Nicolas  Maduro n’Umugore  Cilia  Flores  bashimuswe tariki ya 3 Mutarama 2026 muri operasiyo yakozwe n’ingabo zidasanzwe za Delta Force  za Leta Zunze Ubumwe bw’amerika , kugeza ubu Perezida Nicolas  afungiye Maduro muri “Metropolitan Detention Center” (MDC) mu gace ka Brooklyn, New York , ubu  uyu muyobozi akaba yaragejejwe  mu rukiko aho ashinjwa icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge n’iterabwoba

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments