Abaturage
ba Venezuela
bongeye gukoresha urubuga nkoranyambaga X (yahoze ari Twitter) nyuma
y’umwaka urenga rwari rwarahagaritswe na Leta ya Nicolas Maduro,
icyemezo cyari cyarateje impaka zikomeye ku bwisanzure bw’itangazamakuru
n’itumanaho muri icyo gihugu.
Urwo rubuga rwari rwarafunzwe muri Kanama 2024,
nyuma y’amatora ya perezida yavuzweho kutavugwaho rumwe, aho Leta ya Nicolas Maduro
yashinjaga X n’umuyobozi warwo Elon Musk kugira uruhare mu
gukangurira abaturage kwamagana ubutegetsi, ivuga ko hari “igitero
cy’ikoranabuhanga cyari kigamije guhungabanya igihugu.
Mu gihe X yari yafunzwe, Abanya-Venezuela benshi bahatiwe
gukoresha VPN
kugira ngo babashe kugera ku makuru, gusangiza ibitekerezo no gukomeza
guhanahana amakuru n’isi.
Abanyamakuru,
imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’abaturage basanzwe bagaragaje ko
iki cyemezo cyabangamiye bikomeye uburenganzira bwo gutanga no kubona amakuru.
Mu ijoro ryo ku wa 13 Mutarama 2026,
abaturage batangiye kongera kubona X ikora bisanzwe mu gihugu hose. Abayobozi
bakuru muri Leta na bo bahise bongera kugaragara kuri uru rubuga, barimo
n’uwari umuyobozi w’inzibacyuho Delcy Rodríguez, washyize
ubutumwa busaba ubumwe bw’igihugu, ituze n’ubutabera mu mibereho y’abaturage.
Abandi bayobozi bakomeye barimo
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu na bo bongeye gukoresha X nk’urubuga rwo
kugeza amatangazo ku baturage, bigaragaza ko Leta yongeye kwemera uru rubuga
nk’igikoresho cy’itumanaho rusange.
Mbere y’uko ifungwa, X yari imwe
mu nzira z’ingenzi Abanya-Venezuela bifashishaga mu kubona amakuru yihuse,
cyane cyane mu gihe ibitangazamakuru byinshi byigenga byari byarafunzwe cyangwa
bikagabanya ubwisanzure. Kuyifungura byongeye guha icyizere benshi ko ishobora
kongera kuba urubuga rufasha abaturage gutanga ibitekerezo no gukurikirana
ibibera mu gihugu.
Nubwo X yongeye gufungurwa, bamwe
mu baturage bavuga ko interineti ikiri imbogamizi mu bice bimwe,
ariko bakavuga ko gusubira ku mbuga nkoranyambaga mu bwisanzure ari intambwe
nziza mu kugarura itumanaho ridasibangana.
Iyi ntambwe ifatwa nk’iy’ingenzi
mu bihe Venezuela irimo by’impinduka za politiki, aho benshi bifuza ko
hazakomeza kubaho gufungura imiryango y’itumanaho, kubaha ubwisanzure bwo
gutanga ibitekerezo no kubona amakuru atabogamye.
Ibi
byose bibaye nyuma y’uko uwari Perezida wa Venezuela Nicolas Maduro n’Umugore Cilia
Flores bashimuswe tariki ya 3
Mutarama 2026 muri operasiyo yakozwe n’ingabo zidasanzwe za Delta Force za Leta Zunze Ubumwe bw’amerika , kugeza ubu Perezida Nicolas
afungiye Maduro muri
“Metropolitan Detention Center” (MDC) mu gace ka Brooklyn, New York ,
ubu uyu muyobozi akaba yaragejejwe mu rukiko aho ashinjwa icyaha cyo gucuruza
ibiyobyabwenge n’iterabwoba
Like This Post? Related Posts