Kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Mutarama 2026, abaturage ba Uganda bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, asiga hamenyekanye uzayobora icyo gihugu muri manda y’imyaka itanu hagati ya Yoweri Kaguta Museveni uhanganye bikomeye na Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ya Uganda yagaragaje ko muri miliyoni 45 zituye icyo gihugu, abagera kuri miliyoni 21 ari bo biyandikishije kuri lisiti y’itora.
Uretse Yoweri Museveni w’ishyaka NRM, na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) w’ishyaka NUP, banahanganye n’abandi bakandida batandatu barimo; Nathan Nandala Mafabi uhagarariye, FDC, Gregory Mugisha Muntu Oyera w’ishyaka, ANT, Mubarak Munyagwa Sserunga w’ishyaka CMP, Frank Kabinga Bulira uhagarariye RPP, Elton Joseph Mabirizi wo mu ishyaka CP na Robert Kasibante w’ishyaka NPP.
Mu bihe byo kwiyamamaza Museveni usanzwe uyobora icyo gihugu kuva mu 1986, yashimangiye ko NRM yakoze byinshi mu bukungu n’imibereho y’abaturage kandi yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu kandi bizakomeza.
Yamaganye abavuga ko NRM nta cyiza yakoze avuga ko abo ari abanzi b’igihugu bacura ibinyoma kuko imibare igaragaza neza aho igihugu cyavuye naho kigeze.
Ku ruhande rwa Bobi Wine wahoze ari umunyamuziki; mu kwiyamamaza yamaganye ubutegetsi buriho ashimangira ko hakenewe impinduka.
Yasabye abaturage gukoresha ijwi ryabo bagahindura amateka bakuraho ubutegetsi bumaze imyaka 40, asaba abaturage gutora uko bikwiye kandi bagakurikirana uko amajwi abarurwa mu rwego rwo kwirinda uburiganya.
Yagaragaje ko igihugu gisabwa guhuza bakimakaza ubumwe aho gushingira ku moko, ndetse ashimangira ko azimakaza iterambere mu mashuri, amavuriro n’ibikorwa remezo.
Bamwe mu basesenguzi mu bya politiki bavuga ko Museveni w’imyaka 81 ari we uhabwa amahirwe yo gukomeza kuyobora icyo gihugu muri manda ya karindwi mu myaka itanu iri imbere.
Mbere y’amatora Uganda yategetse ko ibigo byose by’itumanaho bikuraho interineti ku baturage bose no guhagarika kugurisha simukadi nshya mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza amakuru y’ibihuha.
Abinyujije ku rubuga rwa X, Bobi Wine yasabye abamushyigikiye ko nibamara gutora baguma ahari kubera amatora, bakandika ndetse bagafotora buri kimwe kidasanzwe babonye mu rwego rwo kwirinda uburiganya.
Ni mu gihe umutekano wakajijwe mu mijyi itandukanye ya Uganda mu rwego rwo gukumira abateza imvururu n’umutekano muke.