Abaturage bo mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Mukingo, batunguwe n'urupfu rw'umugabo witwa Emile yapfuye urupfu rutunguranye nyuma y'uko yari yiriwe abaganiriza ubuzima yabonye I Kigali.
Iyi nkuru y'icamugongo yabereye mu
Mudugudu wa Kanyundo, mu Kagari ka Kerezo, mu Murenge wa Mukingo, mu Karere ka
Nyanza, mu Ntara y'Amajyepfo, ku wa Kabiri, tariki ya 13 Mutarama 2026, mu
masaha ya Saa Sita n'igice z'ijoro (00h30').
Abaturage bo muri aka gace bavuga ko
urupfu rwa nyakwigendera rwabateye urujijo kuko yari amaze iminsi itatu (3)
avuye gusura umugore we n'abana mu Mujyi wa Kigali, yahagera akababwira uko
yabonye I Kigali ari ahantu heza.
Umwe yagize ati:"Kuva Saa Tanu
yari muzima, umugoroba wose yari muzima abonana n'abaturage ariko ukumva ngo
yapfuye?"
Mugenzi we yakomeje agira
ati:"Twaramye kare nka Saa Mbiri, rwose yahise asinzira, tugeze mu gicuku
arabyuka aribwira ati bimaze kuba Saa ngahe? Ndamubwira nti bimaze kuba Saa
Sita n'igice, akimara kumbaza ibyo nanjye musubije yahise ahumeka umwuka
mwinshi cyane ahita agobwa, abura umwuka, abira amazi arapfa."
Aba baturage bavuga ko batazi icyaba
cyabaye intandaro y'urupfu rwa nyakwigendera, ariko bagakeka ko yaba
yahumanyijwe.
Ati:"Twabonana ko bamuhumanyije,
none se ko yiriwe ari muzima, akaba yaragiye I Kigali ari muzima, akagaruka ari
muzima nta kintu na kimwe arwaye..."
Bakomeje bavuga ko batunguwe n'urupfu
rwe kuko yari asanzwe nta kibazo afite kandi afite imbaraga agakora nta kibazo.
Aba baturage banze ko umurambo wa
nyakwigendera Emile ushyingurwa udakorewe isuzuma kugira ngo hamenyekane
icyateye urupfu rwe.
Bakomeje basaba inzego zibishinzwe
gukora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwa
nyakwigendera.
Ibyo byatumye inzego zitandukanye
zirimo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) na Polisi zijyana umurambo we
kwa muganga kugira ngo ukorerwe isuzuma bityo hamenyekane nyir'izina icyateye
urupfu rwe.
Umunyamabanga Nshingwanikorwa w'umurenge wa Mukingo, ntayabonetse ku murongo wa telephone kugira ngo agire icyo atangaza kuri iyi nkuru.