Nteziyaremye Innocent w'imyaka 80 y'amavuko wo mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Bweramana, yagiye mu kabari agura inyama ayiriye iramuniga ahita ahasiga ubuzima.
Ibi byabereye mu gasantere ko
Mugatebe, mu Kagari ka Rubona, mu Murenge wa Bweramana, mu Karere ka Ruhango,
mu Ntara y'Amajyepfo, ku wa Gatatu, tariki ya 14 Mutarama 2026.
Umwe mu baturage baganiriye na BTN TV
yagize ati:"Twageze mu gasantere dusanga uyu musaza yishwe n'inyama.
Yagiye muri restaurant yaruza ibiryo bamuhaho n'inyama ayiriye iramuniga
iramwica. Bamujyanye kwa muganga kuri moto ageze ku Bitaro bya Gitwe ahita
apfa."
Undi muturage yagize
ati:"Ushobora kumira inyama ikayoba, ikanyura mu nzira itariyo
bikakuviramo urupfu."
Umucuruzi w'aka kabari uwo musaza
yaririyemo avuga ko yaje akamusaba ibyo kurya birimo n'inyama ikaza kumuniga
bityo bagahita bafata moto bakamujyana kwa muganga.
Aba baturage bakomeje bavuga ko
batunguwe n'urupfu rw'uwo musaza wari uvuye kwifotoza kugira ngo azahabwe
indangamuntu Koranabuhanga.
Umunyamakuru wa BTN TV yagerageje
kuvugana n'Umunyamabanga Nshingwanikorwa w'umurenge wa Bweramana, kugira ngo
agire icyo avuga kuri iki kibazo ari inshuro zose yamuhamagaye ntiyashimye
kwitaba telefone.
Iyi nkuru ibaye nyuma y'uko ku wa 01 Mutarama 2026, umugabo wo mu Karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Kiziguro, mu Kagari k'Agakomeye, mu Mudugudu w'Ubutatu, yishwe n’inyama nyuma yo kuyimira ikamuhagama mu muhogo kugeza ashizemo umwuka.