• Amakuru / MU-RWANDA


Nteziyaremye Innocent w'imyaka 80 y'amavuko wo mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Bweramana, yagiye mu kabari agura inyama ayiriye iramuniga ahita ahasiga ubuzima.

Ibi byabereye mu gasantere ko Mugatebe, mu Kagari ka Rubona, mu Murenge wa Bweramana, mu Karere ka Ruhango, mu Ntara y'Amajyepfo, ku wa Gatatu, tariki ya 14 Mutarama 2026.

Umwe mu baturage baganiriye na BTN TV yagize ati:"Twageze mu gasantere dusanga uyu musaza yishwe n'inyama. Yagiye muri restaurant yaruza ibiryo bamuhaho n'inyama ayiriye iramuniga iramwica. Bamujyanye kwa muganga kuri moto ageze ku Bitaro bya Gitwe ahita apfa."

Undi muturage yagize ati:"Ushobora kumira inyama ikayoba, ikanyura mu nzira itariyo bikakuviramo urupfu."

Umucuruzi w'aka kabari uwo musaza yaririyemo avuga ko yaje akamusaba ibyo kurya birimo n'inyama ikaza kumuniga bityo bagahita bafata moto bakamujyana kwa muganga.

Aba baturage bakomeje bavuga ko batunguwe n'urupfu rw'uwo musaza wari uvuye kwifotoza kugira ngo azahabwe indangamuntu Koranabuhanga.

Umunyamakuru wa BTN TV yagerageje kuvugana n'Umunyamabanga Nshingwanikorwa w'umurenge wa Bweramana, kugira ngo agire icyo avuga kuri iki kibazo ari inshuro zose yamuhamagaye ntiyashimye kwitaba telefone.

Iyi nkuru ibaye nyuma y'uko ku wa 01 Mutarama 2026, umugabo wo mu Karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Kiziguro, mu Kagari k'Agakomeye, mu Mudugudu w'Ubutatu, yishwe n’inyama nyuma yo kuyimira ikamuhagama mu muhogo kugeza ashizemo umwuka.



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments