• Amakuru / MU-RWANDA


Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwijeje imiryango 96 ituye mu Kirwa cya Sharita ko bitarenze muri Mata 2026, izaba yamaze kwimurwa igatuzwa mu nzu zigezweho ndetse abayigize bakegerezwa n’ibikorwaremezo bizahindura iterambere ry’imibereho yabo.

Byagarutsweho na Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, wavuze ko ibikorwa byo kwimura abo baturage bizatangira mu mezi abiri ari imbere.

Ati “Biteganywa ko tubimura muri aya mezi abiri ari imbere, turifuza ko mu kwezi kwa Kane baba baramaze kwimurwa. Turi kubaka inzu z’imiryango 96, abarimo bo ni bake kuri abo ariko duteganya ko imibare ikomeza gushakishwa no kureba ko nta we twibagiwe.”

Yakomeje ati “Twibwira ko zizafasha kugira ngo bimuke kandi neza, hanyuma basange ibikorwaremezo, imibereho n’umutekano bijyanye n’ibyo u Rwanda twifuza, babibone hakuno.”

Mu rwego rwo kwimura aba baturage, hari kubakwa inzu 48 zo mu bwoko bwa [Two in one] cyangwa se inzu imwe irimo ebyiri, uyu mushinga ukazuzura utwaye miliyoni 715 Frw, usige hubakiwe imiryango 96 yari isigaye kuri iki kirwa.

Izo nzu zatangiye kubakwa tariki ya 19 Nzeri 2025 ziherereye mu Murenge wa Rweru mu Kagari ka Nkanga mu Mudugudu wa Kivusha, zikaba ziri kubakwa kubufatanye n’abikorera.

Biteganyijwe ko izi nzu zizuzura hazimurirwamo imiryango 96 yari isigaye ku kirwa cya Sharita, iyi miryango ikazanahabwa ibindi bikoresho byo mu nzu birimo intebe, ibitanda n’ibindi bitandukanye, izanahabwa ibyo kurya nibura by’amezi atandatu mu rwego rwo kuyifasha. Amasambu aba baturage bimurwamo bazakomeza kuyahingamo nk’uko bisanzwe.

Ikirwa cya Sharita giherereye mu Murenge wa Rweru kiri hagati y’umugezi wa Kanyonyomba n’umugezi w’Akagera, cyatangiye kwimurwaho abaturage mu 2017 ubwo himurwaga imiryango 23, mu 2023 himuwe indi imiryango 60 hasigarayo iyi miryango 96 iri kubakirwa kuri ubu.

Ubuyobozi buvuga ko bwimurayo aba baturage kuko ari ahantu habi hatapfa kugezwa ibikorwaremezo birimo amazi, umuriro, amashuri n’ibindi byinshi bakaba bahakurwa bagatuzwa mu midugudu myiza y’icyerekezo.

Abaturage batuye muri icyo kirwa ko bavuga ko bagowe no kugera ku bikorwa by’iterambere nk’uko Shumbusho Jean Claude uhamaze imyaka 42 abisobanura.

Ati “Iyo myaka 42 nta terambere ryaho mbona nk’iry’ahandi. Nyanyuzamo nkajya aho za batima n’aho za Ririma na Rukumberi aho duhana imbibe, ariko yo urebye umusore waho, umusaza cyangwa umukecuru waho usanga harimo itandukaniro n’utuye hano.”

Bukuru Pierre yagize ati “Hano nta muhanda tuhagira, hano nta mavuriro tuhagira, nta shuri ry’imyuga rihaba, nta kwiga iby’imirimongiro uvuge ngo uziteza imbere yewe ntiwakwigira no gutwara imodoka.”

Mugenzi Constantin yavuze ko bifuza iterambere nk’abandi ari na yo mpamvu bashaka kwimurwa muri ako gace.

Ati “Turashaka iterambere nk’abandi. Tugasanga amazi, tugasanga amashanyarazi, mbega ibikorwaremezo natwe bikatugeraho tugasirimuka.”


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments