Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwijeje imiryango 96 ituye mu Kirwa cya Sharita ko bitarenze muri Mata 2026, izaba yamaze kwimurwa igatuzwa mu nzu zigezweho ndetse abayigize bakegerezwa n’ibikorwaremezo bizahindura iterambere ry’imibereho yabo.
Byagarutsweho na
Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, wavuze ko ibikorwa byo kwimura
abo baturage bizatangira mu mezi abiri ari imbere.
Ati “Biteganywa ko tubimura muri aya mezi abiri ari imbere,
turifuza ko mu kwezi kwa Kane baba baramaze kwimurwa. Turi kubaka inzu
z’imiryango 96, abarimo bo ni bake kuri abo ariko duteganya ko imibare ikomeza
gushakishwa no kureba ko nta we twibagiwe.”
Yakomeje ati “Twibwira ko zizafasha kugira ngo bimuke kandi
neza, hanyuma basange ibikorwaremezo, imibereho n’umutekano bijyanye n’ibyo u
Rwanda twifuza, babibone hakuno.”
Mu rwego rwo kwimura aba baturage, hari kubakwa inzu 48 zo mu
bwoko bwa [Two in one] cyangwa se inzu imwe irimo ebyiri, uyu mushinga
ukazuzura utwaye miliyoni 715 Frw, usige hubakiwe imiryango 96 yari isigaye
kuri iki kirwa.
Izo nzu zatangiye kubakwa tariki ya 19 Nzeri 2025 ziherereye mu
Murenge wa Rweru mu Kagari ka Nkanga mu Mudugudu wa Kivusha, zikaba ziri
kubakwa kubufatanye n’abikorera.
Biteganyijwe ko izi nzu zizuzura hazimurirwamo imiryango 96 yari
isigaye ku kirwa cya Sharita, iyi miryango ikazanahabwa ibindi bikoresho byo mu
nzu birimo intebe, ibitanda n’ibindi bitandukanye, izanahabwa ibyo kurya nibura
by’amezi atandatu mu rwego rwo kuyifasha. Amasambu aba baturage bimurwamo
bazakomeza kuyahingamo nk’uko bisanzwe.
Ikirwa cya Sharita giherereye mu Murenge wa Rweru kiri hagati
y’umugezi wa Kanyonyomba n’umugezi w’Akagera, cyatangiye kwimurwaho abaturage
mu 2017 ubwo himurwaga imiryango 23, mu 2023 himuwe indi imiryango 60
hasigarayo iyi miryango 96 iri kubakirwa kuri ubu.
Ubuyobozi buvuga ko bwimurayo aba baturage kuko ari ahantu habi
hatapfa kugezwa ibikorwaremezo birimo amazi, umuriro, amashuri n’ibindi byinshi
bakaba bahakurwa bagatuzwa mu midugudu myiza y’icyerekezo.
Abaturage batuye muri icyo kirwa ko bavuga ko bagowe no kugera
ku bikorwa by’iterambere nk’uko Shumbusho Jean Claude uhamaze imyaka 42
abisobanura.
Ati “Iyo myaka 42 nta terambere ryaho mbona nk’iry’ahandi.
Nyanyuzamo nkajya aho za batima n’aho za Ririma na Rukumberi aho duhana imbibe,
ariko yo urebye umusore waho, umusaza cyangwa umukecuru waho usanga harimo
itandukaniro n’utuye hano.”
Bukuru Pierre yagize ati “Hano nta muhanda tuhagira, hano nta
mavuriro tuhagira, nta shuri ry’imyuga rihaba, nta kwiga iby’imirimongiro uvuge
ngo uziteza imbere yewe ntiwakwigira no gutwara imodoka.”
Mugenzi Constantin yavuze ko bifuza iterambere nk’abandi ari na
yo mpamvu bashaka kwimurwa muri ako gace.
Ati “Turashaka iterambere nk’abandi. Tugasanga amazi, tugasanga
amashanyarazi, mbega ibikorwaremezo natwe bikatugeraho tugasirimuka.”