Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gicumbi, by’umwihariko abatuye mu Murenge wa Mutete, bavuga ko bahangayikishijwe n’iyaduka ry’inzoga y’inkorano yitwa Magwingi, ifatwa nk’ikiyobyabwenge gikomeye, yiyongereye kuri kanyanga yari isanzwe izwi muri ako gace.
Abo baturage bavuga ko iyo nzoga imaze guteza
ibibazo bikomeye birimo umutekano muke, gusubiza inyuma iterambere n’imibereho
mibi mu miryango.
Bamwe mu baturage
bavuga ko Magwingi ari inzoga ikorwa mu buryo budakurikije amahame
y’ubuziranenge, aho yengwa hakoreshejwe ibintu birimo amajyani, isukari izwi
nka sukariguru, pakimaya, amasaka na sarumaka bise igisabune, ikunze
gukoreshwa mu bwiherero igihe bavidura.
Bavuga ko ibi
bikoresho byifashishwa bigaragaza ububi n’ingaruka zikomeye iyi nzoga igira ku
buzima bw’abayinywa.
Umwe mu baturage
yagize ati: “Iyi nzoga ya
Magwingi ibangamira cyane umutekano. Hari abanywa bakarara ku mihanda, abandi
bakarwana n’abo bahuye na bo. Abantu ntibakijya mu mirimo uko bikwiye,
imiryango irasenyuka, kubera amakimbirane aturuka ku kumywa iyi magwingi.”
Undi muturage
avuga ko hari n’abayivanga na kanyanga bigatuma ingaruka zirushaho kwiyongera.
Yagize ati: “Iyo bafashe magwingi bakayivanga na kanyanga,
abayinyweye batakaza ubwenge burundu, bakishora mu ngeso mbi. Hari abagabo
n’abagore bituma bishora mu busambanyi, bigira ingaruka ku miryango no ku
rubyiruko.”
Abaturage bavuga
ko bishimira igikorwa cyakozwe n’inzego z’umutekano, aho abantu bane bakekwaho
gukora no gucuruza iyi nzoga ya magwingi bafashwe.
Aho, hamaze
gufatwa abagera kuri bane bari bafite magwingi ingana na litiro 200 ku
bufatanye bwa Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi, Urwego rw’Ubugenzacyaha
(RIB) n’Inzego z’ibanze, hafashwe abantu bane bo mu Kagali ka Musenyi, mu
Murenge wa Mutete, bakekwaho gukora no gucuruza ibinyobwa bitemewe bizwi ku
izina rya Magwingi.
Igikorwa cyabaye
ku wa 14 Mutarama, 2026, aho izo litiro zose zafashwe zamenywe mu ruhame,
abaturage basabwa kwirinda kunywa ibinyobwa bifite inenge kuko ari intandaro
y’indwara zitandukanye no guhungabanya umutekano.
Umuvugizi wa
Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yasabye abaturage
kwirinda kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, agaragaza ko bigira ingaruka
zikomeye ku buzima no ku mutekano rusange.
Yagize ati: “Ikinyobwa kiswe Magwingi nta kamaro kigira
usibye kugwingiza ubwonko n’imibereho myiza y’ababinywa. Izina ubwaryo rihita
rikwereka ingaruka zo kugikoresha.”
Yakomeje avuga ko
ahagaragara ibyo binyobwa, usanga harangwa urugomo, amakimbirane n’ibindi
byaha, bigatuma iterambere ry’abaturage ridindira.
Polisi yasabye
abaturage gutanga amakuru ku gihe, igaragaza ko n’ababikora ubwabo bazi ububi
bwabyo kuko batabinywa cyangwa ngo babihe abo mu miryango yabo.
Abafashwe uko ari
bane bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba, aho bakurikiranwa kugira ngo
bashyikirizwe ubutabera hakurikijwe amategeko.