• Amakuru / MU-RWANDA


Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gicumbi, by’umwihariko abatuye mu Murenge wa Mutete, bavuga ko bahangayikishijwe n’iyaduka ry’inzoga y’inkorano yitwa Magwingi, ifatwa nk’ikiyobyabwenge gikomeye, yiyongereye kuri kanyanga yari isanzwe izwi muri ako gace.

Abo baturage bavuga ko iyo nzoga imaze guteza ibibazo bikomeye birimo umutekano muke, gusubiza inyuma iterambere n’imibereho mibi mu miryango.

Bamwe mu baturage bavuga ko Magwingi ari inzoga ikorwa mu buryo budakurikije amahame y’ubuziranenge, aho yengwa hakoreshejwe ibintu birimo amajyani, isukari izwi nka sukariguru, pakimaya, amasaka na sarumaka bise igisabune, ikunze gukoreshwa mu bwiherero igihe bavidura.

Bavuga ko ibi bikoresho byifashishwa bigaragaza ububi n’ingaruka zikomeye iyi nzoga igira ku buzima bw’abayinywa.

Umwe mu baturage yagize ati: “Iyi nzoga ya Magwingi ibangamira cyane umutekano. Hari abanywa bakarara ku mihanda, abandi bakarwana n’abo bahuye na bo. Abantu ntibakijya mu mirimo uko bikwiye, imiryango irasenyuka, kubera amakimbirane aturuka ku kumywa iyi magwingi.”

Undi muturage avuga ko hari n’abayivanga na kanyanga bigatuma ingaruka zirushaho kwiyongera.

Yagize ati: “Iyo bafashe magwingi bakayivanga na kanyanga, abayinyweye batakaza ubwenge burundu, bakishora mu ngeso mbi. Hari abagabo n’abagore bituma bishora mu busambanyi, bigira ingaruka ku miryango no ku rubyiruko.”

Abaturage bavuga ko bishimira igikorwa cyakozwe n’inzego z’umutekano, aho abantu bane bakekwaho gukora no gucuruza iyi nzoga ya magwingi bafashwe.

Aho, hamaze gufatwa abagera kuri bane bari bafite magwingi ingana na litiro 200 ku bufatanye bwa Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’Inzego z’ibanze, hafashwe abantu bane bo mu Kagali ka Musenyi, mu Murenge wa Mutete, bakekwaho gukora no gucuruza ibinyobwa bitemewe bizwi ku izina rya Magwingi.

Igikorwa cyabaye ku wa 14 Mutarama, 2026, aho izo litiro zose zafashwe zamenywe mu ruhame, abaturage basabwa kwirinda kunywa ibinyobwa bifite inenge kuko ari intandaro y’indwara zitandukanye no guhungabanya umutekano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yasabye abaturage kwirinda kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, agaragaza ko bigira ingaruka zikomeye ku buzima no ku mutekano rusange.

Yagize ati: “Ikinyobwa kiswe Magwingi nta kamaro kigira usibye kugwingiza ubwonko n’imibereho myiza y’ababinywa. Izina ubwaryo rihita rikwereka ingaruka zo kugikoresha.”

Yakomeje avuga ko ahagaragara ibyo binyobwa, usanga harangwa urugomo, amakimbirane n’ibindi byaha, bigatuma iterambere ry’abaturage ridindira.

Polisi yasabye abaturage gutanga amakuru ku gihe, igaragaza ko n’ababikora ubwabo bazi ububi bwabyo kuko batabinywa cyangwa ngo babihe abo mu miryango yabo.

Abafashwe uko ari bane bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba, aho bakurikiranwa kugira ngo bashyikirizwe ubutabera hakurikijwe amategeko.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments