• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Abatutage ba Uganda bategerezanyije amatsiko ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu bazindukiyemo, kuri uyu wa Kane, tariki 15 Mutarama 2026.

Mu bakandida umunani (8) bemerewe kwiyamamaza, Yoweli Kaguta Museveni usanzwe ari ku butegetsi kuva mu 1986 ni we uri imbere.

Ibyavuye mu majwi amaze kubarwa mu buryo bw’agateganyo, bigaragaza ko Museveni afite 75,04% mu gihe Bobi Wine afite 19%, naho abandi bakandida bari gusaranganya amajwi
asigaye  asigaye, nk’uko byatangajwe na Channel 7 News.

Abagande miliyoni 21 ni bo bari bari kuri lisiti y'itora. Abakurikirana iby’aya matora baha amahirwe Yoweri Museni, umaze imyaka 40 ku butegetsi, aho ubu  ari guhatanira manda ya karindwi (7).

Uretse abo bakandida babiri  (2) bakomeye, abandi ni Mugisha Gregory Muntu, Robert Kasibante, Joseph Mabirizi, Nathan Nandala Mafabi, Frank Bulira na Mubarak Sserunga Munyagwa.

Perezida Museveni yatoreye ku ishuri ribanza rya Karo mu Burengerazuba bwa Uganda, mu gihe Bobi Wine we yatoreye mu Karere ka Wakiso ahitwa Freedom Square muri Magere.

Aya matora akubiyemo n’ay’Abadepite, yabaye nta Internet ihari mu gihugu hose, kuko umunsi umwe mbere yayo, Perezida Museveni yari yategetse ibigo bitanga Internet ko biyihagarika mu gihe cy’amatora hirindwa gukwirakwiza ibihuha, ibitarashimishije abatavuga rumwe na we.

Iki kibazo cya Internet, hari abagihuje n’ubukererwe bwabaye mu gutangira amatora, kuko ngo hari aho ibikoresho byageze bitinze batangira gutora nyuma y’isaha, mu gihe ahandi igikorwa cyarikirimbanyije.

Amatora mu mujyi wa Kampala yasojwe Saa Kumi n’imwe zuzuye (17h00') nk’uko byari biteganyijwe, ariko ahandi hirya no hino ngo hari aho yarengeje amasaha, kuko ngo batashoboraga kubuza abageze ku murongo gutora, kabone n’ubwo amasaha yari yarenze, nk’uko BBC yabitangaje.

Nk'uko byari byitezwe Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi cyane nka Bobi Wine, hamwe n’umugore we, bagotewe mu rugo ni igisirikare na Polisi ya Uganda bamushyira hamwe n’umuryango we (house arrest).

Amakuru aturuka mu ishyaka rye National Unity Platform (NUP), avuga ko inzego z’umutekano zinjiye mu rugo rwe ku ngufu, zigasenya uruzitiro rw'igipangu cye, ubu zikaba ziri gushyira amahema mu kibanza cy’urugo rwe.

Ibi byabaye ku munsi w’amatora mu rwego rwo kuburizizamo imyigaragabyo ishobora gukorwa n'abashyigikiye Bobi Wine. Abakandida bakomeye bahanganye muri aya matora ni Bobi Wine (NUP) na Perezida uri ku butegetsi Yoweri Museveni (NRM), umaze imyaka igera kuri 40 ayobora Uganda.

Komisiyo y’Amatora muri Uganda, yatangaje ko ibyavuye mu matora bizatangazwa ku mugaragaro kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Mutarama 2026.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments