• Amakuru / POLITIKI

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze i Conakry muri Guinea Conakry, aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida w’icyo Gihugu  Mamadi Doumbouya uherutse gutorerwa kukiyobora muri manda y’imyaka irindwi.

Ageze ku kibuga cy’Indege kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2025, Umukuru w’Igihugu yakiriwe na Minisitiri w’Intebe, Amadou Oury Bah.

Uyu muhango w’irahira uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Mutarama 2026.

Perezida Doumbouya yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Guinée-Conakry tariki ya 04 Mutarama 2026, muri manda y’imyaka irindwi, agize amajwi 86,72 %.

Amatora ya Perezida muri Guinea-Conakry yabaye ku wa 28 Ukuboza 2025, hashingiwe ku Itegeko Nshinga rishya ryakuyeho itegeko ryabuzaga abayobozi b’inzego za gisirikare kwiyamamaza, rinongera manda ya perezida iva ku myaka itanu ijya ku myaka irindwi.

Nyuma yo gutsinda amatora, Perezida Doumbouya mu butumwa yanyujije kuri Radiyo na Televiziyo by’Igihugu, yasabye abaturage gushyira hamwe bakukaba Igihugu.

Yagize ati: “Uyu munsi nta batsinze cyangwa abatsinzwe bahari. Hari Guinée imwe gusa, ihuriweho kandi itavogerwa. Ndabasaba kubaka Guinée nshya, Guinée y’amahoro, ubutabera, iterambere risangiwe, n’ubusugire bwa politiki n’ubukungu twiyemeje kugeraho byuzuye.”

U Rwanda na Guinea Conakry bisanzwe bibanye neza

Perezida wa Guinea-Conakry Lt. Gén. Mamadi Doumbouya, na Madamu Lauriane Doumbouya muri Mutarama 2024 bagiriye mu Rwanda uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.

Icyo gihe Lt Général Doumbouya, ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe yakiriwe  na Perezida Kagame mu cyubahiro kimukwiye nk’Umukuru w’Igihugu.

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batembereje abo bashyitsi, mu rwuri rwabo ruherereye i Kibugabuga mu Karere ka Bugesera.

Mu Gushyingo 2025, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Guinea Conakry aho yifatanyije na mugenzi we, Mamadi Doumbouya mu gutangiza umushinga wa Simandou Iron Ore, ufatwa nk’umushinga munini kurusha iyindi y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro uri gukorwa ku Isi.

Ibirombe bya Simandou biherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Guinée ni byo bibitse amabuye y’agaciro y’ubutare menshi ku Isi. Abahanga bagaragaza ko harimo apima toni ziri hagati ya miliyoni eshatu n’enye.

Umubano w’u Rwanda na Guinée ukomeje gutezwa imbere ku mpande zombi cyane ko mu Ukwakira 2023, ari bwo icyo gihugu cyafunguye Ambasade yacyo mu Rwanda.

Ni nyuma y’uko ku wa 17-18 Mata 2023, Perezida Kagame yari yagiriye uruzinduko muri icyo gihugu rwanashibutsemo isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’andi atandukanye agamije guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Mu ruzinduko rwe, Perezida Kagame, yitabiriye ibirori byo gutaha ku mugaragaro Ikiraro cya Kagbélen giherereye mu Mujyi wa Dubréka muri Guinée cyamwitiriwe.

Icyo kiraro cyiswe “Pont Paul Kagame” gihuza Intara ya Kagbélen n’Umurwa Mukuru Conakry.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments