• Imikino / FOOTBALL

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA,  rifatanyije na Rwanda Premier League,  bamaganye ibikorwa by'abafana ba APR FC,  batishimiye imisifurire ku mukino iyi kipe yanganyijemo na Al Merrekh bigatuma bajya kwigaragambyiriza ku biro byayo.

Ni mu itangazo FERWAFA yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 19 Mutarama 2026, FERWAFA yavuze ko ibyo ibyo abafana ba APR FC bakoze n'imvugo bakoresheje, bishobora guteza ubushyamirane no kubangamira ituze rya rubanda, ivuga ko kutishimira imisifurire bidakwiye kuba intandaro yo gushyamirana.



FERWAFA yamaganye ibikorwa by'abafana ba APR FC 

Abakunzi ba APR FC,  bakoreye imyigaragambyo imbere y'ibiro bya FERWAFA, ndetse benshi bumvikana bavug imvugo zikomeye, nyuma yaho umusifuzi Jabo Aristote yanze igitego cyo ku munota wa nyuma , cyari gitsinzwe na Dauda Yussif,  umwe mu bafana ba APR FC uzwi nka Kabange, yumvikanye avuga ko uyu musifuzi atari umu Rayon gusa "ahubwo ari umurozi".

Benshi ku mbuga nkoranyambaga,  basabye ko nkuko urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB , rwakurikiranye abakunzi ba Rayon Sports ubwo bakoraga ibisa nkibi, rwakurikirana naba bafana ba APR FC.


Abafana ba APR FC bagiye kwigaragambiriza ku biro bya FERWAFA 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments