• Imikino / FOOTBALL

Perezida  w’igihugu  cya  Senegali Bassirou  Faye  yashyizeho  umunsi w’ikiruhuko kuri uyu wa mbere nyuma yaho ikipe y’igihugu cyabo  yegukaniye igikombe  cy’Afurika 2025 isezereye  Maroc  yari yakiriye icyo gikombe

Ni umukino wabaye kuri  iki cyumweru  tariki ya 19 Mutarama 2025  kuri Stade yitiriwe igikomangoma Prince Moulay Abdellah.

Uwo mukino wari ukomeye cyane  warangiye  Ikipe ya Lions de Teranga  ya Senegali itsinze Maroc  igitego 1-0 cyatsinzwe na  Pape Guyeye ku munota wa 94 ahawe umupirwa  mwiza na Idrissa Gana Gueye.

Icyo  gitego cyahise gituma  Senegal yegukana icyo  gikombe cyayo ku nshuro ya kabiri mu mateka yayo  nyuma  y’uko  itwaye icyo  muri 2021.

Nyuma  y’uko  ikipe yabo yegukanye icyo  gikombe Perezida Bassirou Diomaye  Faye  yahise ashyiraho umunsi  w’ikiruhuko nkuko yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze  ko  Umunsi aha  ibendera ry’Igihugu  yari yabasabye  ko  bazabahesha  ishema anabashimira .

Yagize ati “ Ubwo nabahaga ibendera  ry’igihugu  nabasabye ko bazitwara neza  kandikoko  babikoze neza  mu mpera z’umukino utari woroshye na  gato baduhesha ishema mu mupira w’amaguru  muri Afurika .

Perezida  Faye  yashimiye abakinnyi  ku ntsinzi y’amateka  ati” Ndashimira Intwari zacu ku ntsinzi y’amateka  ku mukino wa Nyuma w’igikombe cy’Afurika .

Yakomeje agira  ati  mu gihe  gikomeye  cy’igitutu gikomeye ndetse  n’urugamba  rukomeye rwerekanye ubutwari , ikinyabupfura  n’ubufatanye bwa twese kugira  twegukanye uyu mwanya .

Uretse  gushimira abakinnyi b’ikipe y’igihugu  Perezida  Faye yahise  atanga n’umunsi w’ikiruhuko  muri Senegal mu rwego rwo kwishimira  icyo gikombe  anemerera abakinnyi bose ahagimbazamusyi gatubuze aho bivugwa  ko  abagize ikipe ya Senegal bose  kuba  ku bakinnyi kugeza ku batoza  bagomba guhabwa akayabo ka Miliyoni z’amafaranga.


 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments