Perezida w’igihugu cya
Senegali Bassirou Faye yashyizeho
umunsi w’ikiruhuko kuri uyu wa mbere nyuma yaho ikipe y’igihugu
cyabo yegukaniye igikombe cy’Afurika 2025 isezereye Maroc
yari yakiriye icyo gikombe
Ni umukino wabaye kuri
iki cyumweru tariki ya 19
Mutarama 2025 kuri Stade yitiriwe
igikomangoma Prince Moulay Abdellah.
Uwo mukino wari ukomeye cyane warangiye
Ikipe ya Lions de Teranga ya
Senegali itsinze Maroc igitego 1-0
cyatsinzwe na Pape Guyeye ku munota wa
94 ahawe umupirwa mwiza na Idrissa Gana
Gueye.
Icyo gitego
cyahise gituma Senegal yegukana icyo gikombe cyayo ku nshuro ya kabiri mu mateka
yayo nyuma y’uko
itwaye icyo muri 2021.
Nyuma y’uko ikipe yabo yegukanye icyo gikombe Perezida Bassirou Diomaye Faye
yahise ashyiraho umunsi w’ikiruhuko
nkuko yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko
Umunsi aha ibendera ry’Igihugu yari yabasabye ko
bazabahesha ishema anabashimira .
Yagize ati “ Ubwo nabahaga ibendera ry’igihugu
nabasabye ko bazitwara neza
kandikoko babikoze neza mu mpera z’umukino utari woroshye na gato baduhesha ishema mu mupira w’amaguru muri Afurika .
Perezida
Faye yashimiye abakinnyi ku ntsinzi y’amateka ati” Ndashimira Intwari zacu ku ntsinzi y’amateka ku mukino wa Nyuma w’igikombe cy’Afurika .
Yakomeje agira
ati mu gihe gikomeye
cy’igitutu gikomeye ndetse n’urugamba rukomeye rwerekanye ubutwari ,
ikinyabupfura n’ubufatanye bwa twese
kugira twegukanye uyu mwanya .
Uretse gushimira abakinnyi b’ikipe y’igihugu Perezida Faye yahise atanga n’umunsi w’ikiruhuko muri Senegal mu rwego rwo kwishimira icyo gikombe anemerera abakinnyi bose ahagimbazamusyi gatubuze aho bivugwa ko abagize ikipe ya Senegal bose kuba ku bakinnyi kugeza ku batoza bagomba guhabwa akayabo ka Miliyoni z’amafaranga.
Like This Post? Related Posts