Kremlin yatangaje ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatumiwe kwinjira mu rwego rushya rwiswe “Inama Mpuzamahanga y’Amahoro” (Board of Peace) ruyobowe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump. U Burusiya buvuga ko buri kwiga kuri icyo gitekerezo kandi ko bwizeye ko hazabaho ibiganiro n’ubutegetsi bwa Washington kuri iyo ngingo.
U Burusiya bumaze igihe kinini bwarashyizwe mu kato ka dipolomasi n’ibihugu
by’iburengerazuba, nyuma yo gutangiza intambara muri Ukraine.
Iyo
Nama y’Amahoro, izaba ifite inshingano zo kugenzura no guhuza ibikorwa bijyanye
n’akarere ka Gaza, ikazaba iyobowe na
Donald Trump, izaba igizwe ahanini n’abayobozi b’ibihugu batandukanye ku Isi. Abayobozi
baturutse mu bihugu bitandukanye byo mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse n’ahandi ku
Isi bamaze gutumirwa.
Nk’uko
bigaragara mu ibaruwa n’inyandiko-mvugo (charter) byabonwe n’ikigo ntaramakuru Reuters, Donald Trump azaba umuyobozi w’iyo nama ubuzima bwe bwose,
naho ibikorwa byayo bikazatangira byibanda ku kibazo cya Gaza, mbere yo kwagurirwa
no ku zindi ntambara n’amakimbirane yo ku Isi.
Iyo
nyandiko igaragaza ko ibihugu bigize iyo nama bizajya bimara imyaka itatu gusa,
keretse igihe byemeye gutanga miliyari imwe y’amadolari ya Amerika (1 billion USD)
yo gutera inkunga ibikorwa by’iyo nama, bigatuma bibona ubunyamuryango buhoraho.
Abadipolomate
batandukanye bagaragaje impungenge ko uwo mushinga wabangamira inshingano n’imikorere y’Umuryango
w’Abibumbye (ONU) mu gukemura amakimbirane no kubungabunga
amahoro ku Isi.