Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) washyizeho uburyo busesenguye bwo kuyobora no guhuza inzira y’ubuhuza bugamije gushakira umuti urambye amakimbirane amaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ubu buhuza buyobowe na Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, wagizwe Umuhuza Mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze
Ubumwe muri iyi dosiye igoye y’umutekano n’amahoro. Afashwa n’itsinda rya Togo rishyigikira ubuhuza,
rikorera mu biro bya Perezidansi (MAE + Unité présidentielle).
Mu
rwego rwo gukurikirana no gukemura ibibazo bitandukanye bigize amakimbirane yo
mu Burasirazuba bwa RDC, AU yashyizeho abahuza badasanzwe bafite inshingano zihariye:
·
Olusegun Obasanjo, wahoze ari
Perezida wa Nigeria, ashinzwe ibibazo bya gisirikare n’umutekano;
·
Sahle-Work Zewde, wahoze ari
Perezida wa Ethiopia, ashinzwe ibibazo by’ubutabazi n’ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu;
·
Uhuru Kenyatta, wahoze ari Perezida wa Kenya,
ashinzwe ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro yo mu gihugu;
·
Dr. Mokgweetsi Masisi,
wahoze ari Perezida wa Botswana, ashinzwe ubufatanye mu by’ubukungu ku rwego rw’akarere;
·
Catherine Samba-Panza,
wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Centrafrique, ashinzwe sosiyete sivile, ubwiyunge n’uruhare rw’abagore
mu kubaka amahoro.
Hari
kandi Umunyamabanga uhuriweho wigenga (Secrétariat
Conjoint Indépendant) ugizwe n’ibihugu n’imiryango itandukanye
irimo Togo, AU, EAC, SADC na CIRGL,
ufite inshingano zo guhuza ibikorwa no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa
ry’imyanzuro ifatwa.
Ku
rundi ruhande, Komisiyo
y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ifite uruhare rukomeye mu
kugenzura no gushyigikira iyi gahunda, ifatanyije n’urwego rushinzwe guhuza abafatanyabikorwa mpuzamahanga,
barimo Umuryango w’Abibumbye (ONU), Qatar, Umuryango
w’Ubumwe bw’u Burayi (UE), Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse
n’ibihugu bigize itsinda rya P5 n’abandi.
Iyi
miterere mishya igaragaza ubushake bwa Afurika bwo kwikemurira ibibazo byayo,
binyuze mu biganiro, ubuhuza n’ubufatanye bwagutse, mu rwego rwo gushakira
Akarere k’Ibiyaga Bigari amahoro arambye n’iterambere rirambye.