Ubuzima bw’umunyapolitike
utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa bwa Uganda Kizza Besigye kuri ubu ufungiye
kuri Gereza ya Luzira mu mujyi wa
Kampala burageramiwe nyuma yahoo ajyanywe kwa muganga Arembye nkuko bitangazwa
n’ishyaka rye rya Politiki
Ubuyobozi bw’ishyaka rye People’s Front For Freedom kuri uyu wa kabiri ribinyujije ku mbuga
nkoranyambaga ryatangaje ko ubuzima bw’umuyobozi waryo Dr
Kizza Besigy bukomeje kugenda
bumera nabi aho afungiye.
Nk’uko iryo
shyaka ribitangaza, Kizza Besigye yakuwe muri gereza ya Luzira ajyanwa mu ivuriro
ryo i Kampala mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira uwa Kabiri, kubera ko ubuzima
bwe bwari bukomeje kuzamba.
Uyu
munyapolitiki w’imyaka 69 wafunzwe kuva
mu Ugushyingo 2024 muri gereza ikomeye yo mu murwa mukuru. Ashinjwa gushaka
guhirika ubutegetsi bwa bwa Perezida Museveni , akaba ategereje kuburanishwa ku
cyaha cyo kugambanira igihugu, icyaha we avuga ko ari icya politiki kigamije
kumucecekesha.
Muri iryo
tangazo ishyaka rye ryasabye ku wa Kabiri ko uyu munyapolitike yahabwa
uburengazira bwo kubonana n’abaganga be
bwite ndetse n’umuryango bakaba aribo
bamwitaho,bakanemererwa kumusura nta nkomyi,
Ishyaka PFF rivuga ko uyu munyapolitiki “yimwa
uburenganzira bwe bwo kuvurwa mu cyubahiro”.agomba
Ku ruhande
rwa gereza ya Luzira , umuvugizi wayo yahakanye ko ubuzima bwa Besigye butameze
nabi , avuga ko kujyanwa kwa Besigye kwa muganga nijoro byari gusa “isuzuma
risanzwe ry’ubuzima”.
Kizza
Besigye ni muganga wahoze mu gisirikare cya Uganda , wanabaye umuyobozi
w’ishyaka Forum for Democratic Change (FDC), ryari ryarabaye ishyaka rikomeye
ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu gihugu.
Mu myaka
yashize Besigye yari muganga wihariye wa
Perezida Yoweri Museveni, ariko nyuma ahinduka umwanzi ukomeye wa politiki.
Dr Kizza
Besigye yiyamamarije umwanya wa perezida
inshuro nyinshi, aho aheruka mu 2016, mbere yo gutangaza ko amatora atakigira
umumaro mu gihugu kiyoborwa n’umuyobozi w’igitugu ushingira ku gisirikare
kugira ngo agume ku butegetsi.
Iki kibazo cye gikomeje guteza impungenge nyinshi ku burenganzira bwa
muntu n’ubwisanzure bwa politiki muri uganda, mu gihe abaharanira demokarasi
basaba ko ubuzima bwa Kizza Besigye burindwa kandi akitabwaho byihuse.
Like This Post? Related Posts