Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 21 Mutarama 2026, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafashe icyemezo cyo gukupa internet mu mujyi wa Uvira uherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’iminsi y’uko ingabo zayo FARDC ziwugarutsemo.
Ni icyemezo gifashwe kandi nyuma y’uko ku wa 18 Mutarama 2026, ari bwo ingabo za RDC n’abarwanyi ba Wazalendo batangiye kugaruka muri Uvira, nyuma y’uko inyeshyamba z’umutwe wa M23 zari zimaze ukwezi kurenga zigenzura uwo Mujyi ziwuvuyemo.
Amakuru avuga ko FARDC na Wazalendo bakigera muri Uvira uyu Mujyi wongeye kumvikanamo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo kwica, gusahura, urusaku rw’amasasu ndetse n’urugomo rwibasiye abanye-Congo by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abanyamulenge n’Abatutsi.
Perezida w’umutwe wa M23 akaba n’umuhuzabikorwa wungirije w’ihuriro Alliance Fleuve Congo, Bertrand Bisimwa, abinyujije ku rubuga rwe rwa X rwahoze rwitwa Twitter yatangaje ko icyemezo cya Leta ya Kinshasa cyo gukupa internet muri Uvira kigamije guhisha amabi ingabo zayo zikomeje gukorera muri uriya mujyi.
Yagize ati:’’Ubutegetsi bwa Kinshasa bumaze gutanga itegeko ryo guhagarika imiyoboro yose y’itumanaho mu mujyi wa Uvira no mu nkengero zawo, mu rwego rwo guhisha ibikorwa bibi byabwo bikorerwa aho hantu nzego aho bwongeye kohereza abo bwita imitwe yabwo yo gusukura.’’
Kugeza ubu ntacyo leta ya RDC iratangaza ku mpamvu yatumye ikupa internet mu Mujyi wa Uvira.
Gusa, hari amakuru avuga ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi ari we watanze itegeko ryo gukuraho internet muri Uvira.
Like This Post? Related Posts