Guverinoma y’u Burusiya yatangaje ko yiteguye gutanga ubufasha ku mpande zihanganye mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu gihe yaba ibisabwe, mu rwego rwo kugarura amahoro muri icyo gihugu.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei
Lavrov, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku wa Kabiri tariki ya 20 Mutarama.
Yavuze ko nubwo u Burusiya bufitanye umubano mwiza na RDC ndetse n’u Rwanda,
nta cyizere gihari cy’uko intambara imaze igihe mu burasirazuba bwa Congo
izarangira vuba.
Lavrov yavuze ko impamvu nyamukuru ituma amahoro atagerwaho ari ibibazo bikomeye bimaze igihe kirekire bitarabonerwa umuti,
anemeza ko hari imbogamizi nyinshi zigikoma mu nkokora inzira y’amahoro.
Yagize ati: “Dusanzwe dufitanye imigenderanire myiza na Congo hamwe n’u
Rwanda, kandi turifuza kubona umwuka mubi uri hagati yabyo urangira. Gusa
mvugishije ukuri, iby’uko iyi ntambara izarangira vuba aha nta birimo.”
Minisitiri Lavrov yongeyeho ko u Burusiya bwiteguye kugira uruhare mu
buhuza bw’impande zihanganye mu gihe byaba bisabwe, agaragaza ko igihugu cye
cyiteguye gufasha mu gushakira akarere amahoro arambye.
Ati: “Turamutse dusabwe kuba umuhuza, nta n’umwe tuza kwangira.”
Mu gihe kigeze ku myaka ine ingabo za Leta ya RDC zihanganye
n’umutwe wa AFC/M23, Kinshasa ikavuga ko ushyigikiwe n’u Rwanda, intambara
ikomeje guteza umutekano muke n’ibibazo by’ubutabazi mu burasirazuba bw’icyo
gihugu.
Lavrov, ubwo yabazwaga impamvu intambara ikomeje nubwo hari amasezerano
y’amahoro aherutse gusinyirwa i Washington hagati ya Perezida Félix Tshisekedi
wa RDC na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, yavuze ko ayo masezerano adashobora
gutanga umusaruro igihe ibibazo shingiro bitarakemurwa.
Yagize ati: “Hari ibibazo bikomeye, bimaze igihe kirekire cyane. Rero
nibitabonerwa umuti ntushobora kuvuga ko wageze ku masezerano.”
Yongeyeho ko nubwo umutwe wa M23 utazwi mu buryo bwemewe n’amategeko,
ari umutwe ufite imbaraga nyinshi, bikomeza gukoma mu nkokora inzira iganisha
ku mahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC.