• Amakuru / POLITIKI

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi akaba n’umuhanzi wamamaye nka  Bobi Wine, yatangaje ko adatewe ubwoba n’igitutu ndetse n’iterabwoba ari  gukorerwa n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni.

Uyu mugabo utajya ucika intege mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru mpuzamahanga, Bobi Wine yavuze ko n’ubwo akomeje guhura n’itotezwa, gufungwa, gukubitwa no gukumirwa mu bikorwa bya politiki, adashobora guceceka mu gihe abaturage ba uganda bakomeje kubaho mu bwigunge no mu bwoba.

Yagize ati “Ntituzahagarika guharanira demokarasi, n’ubwo badushyiraho igitutu gikomeye”, ni amagambo Bobi Wine yatangaje, ashimangira ko urugamba rwo gushaka impinduka muri uganda rutazahagarara.

Uyu munyapolitiki, uyobora ishyaka National Unity Platform (NUP), yabaye umwe mu bahanganye bikomeye n’ubutegetsi bwa Museveni mu matora ya 2021, aho yaje ku mwanya wa kabiri mu matora Perezida yongeye gutsindamo. Icyo gihe, Bobi Wine yashinje leta uburiganya n’ihohoterwa rikomeye byakorewe abashyigikiye ishyaka rye.

Kuva icyo gihe, Bobi Wine n’abayoboke be bakomeje guhura n’itotezwa rikabije, aho benshi bafunzwe, abandi bagakubitwa cyangwa bagashimutwa by’igihe gito. Imitingito ya politiki ya NUP kenshi ikomwa mu nkokora n’inzego z’umutekano, zivuga ko ari mu rwego rwo kurinda ituze ry’igihugu.

Nubwo bimeze bityo, Bobi Wine avuga ko atiteguye kuva muri politiki, kandi ko ateganya gukomeza gutegura ishyaka rye kugira ngo rihangane mu matora azaza. Yashimangiye ko “ubwoba butagomba gutsinda icyifuzo cy’abaturage cyo kubona impinduka”.

Abasesenguzi ba politiki bavuga ko Bobi Wine akomeje kuba ikimenyetso gikomeye cy’ihinduka rishoboka muri uganda, cyane cyane mu rubyiruko rwinshi rumushyigikiye. Ariko kandi, bavuga ko urugamba rwe rugihura n’imbogamizi zikomeye, kubera uburemere n’uburambe bw’ubutegetsi bwa Museveni umaze imyaka irenga 35 ku butegetsi.

Iyi myigaragambyo ikomeje kugaragaza ihangana rikomeye hagati y’ubutegetsi na opozisiyo muri uganda, mu gihe igihugu cyitegura indi myaka y’amatora ishobora kongera kuzana umwuka mubi mu buzima bwa politiki.

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments