• Amakuru / POLITIKI


Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Lt. Général Jean-Claude Yav Kabeya na Général de Brigade Pierre Banywesize, bari bamaze igihe bafunzwe, barekuwe by’agateganyo, mu gihe iperereza ryarimo ribakorerwa rikomeje.

Lt. Gen Jean-Claude Yav Kabeya, wafunzwe muri Kamena 2025, azwi nk’umwe mu basirikare bakomeye bari hafi ya Perezida Félix Tshisekedi kuva mu 2019 ubwo yajyaga ku butegetsi. Akimara kuba Perezida muri Mutarama 2019, Tshisekedi yamugize umuyobozi w’ibiro bishinzwe igisirikare mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu (Maison Militaire), umwanya yakozemo kugeza mu 2023 ubwo yasimbuzwaga na Lt. Gen Franck Ntumba.

Franck Ntumba na we ari mu bo inzego z’umutekano zafunze, akekwaho ibyaha birimo gucura umugambi wo guhungabanya ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, ibyatumye ifungwa rye rifatwa nk’igikobwa kinini cyo gusukura inzego z’umutekano.

Ku rundi ruhande, Général de Brigade Pierre Banywesize, wafunzwe mu mpera za Gicurasi 2025, yahoze ari umuyobozi wungirije w’ibikorwa bya gisirikare muri teritwari ya Dungu, mu ntara ya Haut-Uélé. Yatawe muri yombi n’urwego rushinzwe iperereza muri RDC, akekwaho kuba afitanye imikoranire n’abahoze mu butegetsi bwa Joseph Kabila.

Amakuru avuga ko Banywesize yari azwi nk’umuntu wa hafi ya Joseph Kabila, dore ko yigeze no kuba umurinzi wihariye w’uyu wahoze ari Perezida wa Congo Kinshasa, ibintu byatumye afatwa nk’ushobora kuba afite uruhare mu migambi yo guhungabanya ubutegetsi buriho.

Nubwo aba Jenerali bombi barekuwe by’agateganyo, amakuru yemeza ko bakomeje kugenzurwa bya hafi, kandi ko bashobora kongera kwisobanura imbere y’ubutabera igihe cyose bibaye ngombwa.

Iki gikorwa kije mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje guhura n’ibihe bikomeye by’umutekano n’amakimbirane ya politiki, aho ubuyobozi bwa Perezida Tshisekedi bukomeje gushimangira ko butazihanganira uwo ari we wese wagerageza guhungabanya inzego z’igihugu, yaba ari umusirikare mukuru cyangwa umunyapolitiki ufite izina rikomeye.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments