• Amakuru / MU-RWANDA


Umugabo wo mu Karere ka Burera, mu Murenge wa Nemba, witwa Habumuremyi Jean Baptise, arashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo kwica umugore we Nyirahagenimana Jeannette uri mu kigero cy'imyaka 30 y'amavuko agahita atoroka.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Cyato, mu Kagari ka Rushara, mu Murenge wa Nemba, mu Karere ka Burera, mu Ntara y'Amajyaruguru, ku wa 21 Mutarama 2026.

Intandaro y'ubu bwicanyi yatewe n'amakimbirane ashingiye ku businzi no gucana inyuma kuko umugore wa nyakwigendera yamushinjaga kuzana abandi bagore mu rugo bagasambanira mu buriri bwabo.

Umuturanyi wa nyakwigendera yagize ati:"Bari bafitanye amakimbirane kuko twaganiraga, yarambwiraga ko hari n’igihe umugabo yajyaga azana umugore mu rugo nkaceceka, ubu n’ubwo nasasa hasi naryama, umugabo yarananiye."

Abaturage baturanye n'uyu muryango bakomeje bavuga ko uwo mugabo yishe umugore we amukubise umwuko na ‘Ferabeto’ amugira intere, bamujyanye kwa muganga ahita ashiramo umwuka.

Umwe mu baturage baganiriye na BTN TV yagize ati:"Yamukubise umwuko munini na Ferabeto, hari n’indi myenda bakuye munsi y’igitanda iriho amaraso. Byose RIB yabifotoye."

Aba baturage bavuga ko bababajwe cyane n'urupfu rwa nyakwigendera kuko wabona umuntu apfa arwaye ariko ko kubona umuntu yishwe ari ibintu bibabaje, bityo bagasaba ko uwo mugabo yazahanwa by'intangarugero.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yemeje aya makuru, avuga ko uwo mugabo wishe umugore we yahise atoroka ubu akaba agishakishwa n'inzego z'umutekano.

Yagize ati:"Aya makuru twayamenye tuyabwiwe n’abaturanyi, aho badutabaje batubwira ko hari umugabo uri guhohotora umugore we, uwo mugore bihutiye kumujyana kwa muganga ariko aza kwitaba Imana yageze kwa muganga. Mu gihe ukekwaho icyaha we yahise atoroka ubu aracyashakishwa."

Yakomeje asaba abaturage kwiranda amakimbirane ndetse no gutangira amakuru ku gihe aho kugira ngo umuntu agere aho yambura undi ubuzima. 

Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikimuhama, azahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments