• Amakuru / MU-RWANDA


U Rwanda rwemeje ko mu gihe ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) butarasenya burundu Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ugizwe na bamwe mu mubasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ruzagumishaho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.

Ibi byatangajwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, tariki ya 22 Mutarama 2026, mu kiganiro n’abagize Akanama ka Komite y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ishinzwe Ububanyi n’Amahanga gashinzwe Afurika, ubwo baganiraga ku iyubahirizwa ry’amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amb. Mukantabana yavuze ko FDLR igizwe n’abajenosideri yahawe intebe, ikomeza gukongeza ingengabitekerezo ya jenoside mu Karere, itiza umurindi iyicwa ry’Abatutsi b’Abanye-Congo kandi byose bibangamiye iyubahirizwa ry’amasezerano ya Washington.

Yagize ati:"Uyu munsi, FDLR iracyakorera mu burasirazuba bwa RDC, yinjijwe mu bikorwa by’ingabo za RDC kandi impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zikomeje kugaragaza ibikorwa byayo. Uyu mutwe w’abajenosideri wabayeho kuva mu 1994 ntiwatsinzwe, warasigasiwe, urarindwa kandi ushyigikirwa na Leta za RDC uko zasimburanye. Iki kibi n’ingaruka zacyo ku mutekano w’u Rwanda ntibyakwirengangizwa."

Yavuze ko ibikorwa by’u Rwanda bigamije kurinda abaturage barwo ikibi cyabatera kivuye hakurya y’imipaka bizagumo.

Ati:"Ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda zizavugururwa mu gihe urwego rw’ibi byago bizaba bigabanyuka, nk’uko biteganyijwe mu mushinga wo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington."

Umujyanama wungirije mu Bubanyi n’Amahanga bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Sarah Troutman, yavuze ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ari ikibazo ku mutekano w’u Rwanda, ko bityo idakwiye gukomeza gukorera mu burasirazuba bwa RDC.

Yagize ati:"FDLR ni ikibazo cyemejwe. Ntitubihakana rwose. Ntikwiye kwemererwa gukorera mu burasirazuba bwa RDC. Ni yo mpamvu twibutsa Leta ya RDC ko gusenya FDLR nk’uko yabyemeye muri aya masezerano ari ingenzi cyane kandi dushaka kubona intambwe nyinshi zifatika ziterwa."

Raporo zitandukanye z’Umuryango w’Abibumbye zivuga ko leta ya RDC yinjije ndetse ikorana n’abarwanyi ba FDLR, umutwe washyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

Amasezerano y’amahoro ari hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasinyiwe i Washington D.C ku buhuza bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika harimo gufatanya mu guhashya no gusenya uyu mutwe, ugambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

RDC ishinjwa kugenda biguru ntege no kwigiza nkana mu kubahiriza ibyemeranyijwe byo gusenya uwo mutwe.

Minisitiri w’Itumanaho muri RDC, akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya,  aherutse kumvikana avuga ko “FDLR cyo kimwe na M23 biriho kubera ubushake bw’u Rwanda.”

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments