Abaturage bo mu Karere ka Rusizi, mu Murenge wa Gikundamvura, bavuga ko kuba isoko rya Kijyambere bubakiwe rishaje ridakoze ari igihombo gikomeye bityo bagasaba ko umuhanda udakoze wabaye intambamyi wakorwa.
Bakomeza bavuga ko intandaro yo gusaza kw'iryo soko ridakoze ari umuhanda udakoze bakaba basaba ko wakorwa bikongera kubyutsa ubuhahirane n'ibindi bice byo muri ako Karere.
Umuturage witwa Ntamfurayinda Dominique, utuye Murenge wa Butare, uturanye n'uyu wa Gikundamvura, yahuye n'umunyamakuru avuye kurema isoko mu kibaya cya Bugarama, aho yari yashoye imyumbati, avuga ko yabyutse Saa Saba z'igicuku (01h00') aho yateganyaga kugera iwe mu masaha ya Saa Saba z'ijoro n'ubundi kubera urugendo rurerure akora. Bivuze ko akoresha amasaha 24h00' mu nzira (umunsi wose).
Yakomeje avuga ko isoko rya Gikundamvura rigikora bazindukaga bagataha kare ariko ngo naryo ntiryamaze kabiri kubera ikibazo cy'umuhanda ndetse n'ikiraro cyabahuzaga n'indi mirenge byose byangiritse.
Ati:"Njywe navuye I Butare Saa Saba z'ijoro, mbere rigikora ryaradufashaga ariko aho ikiriraro kiri hepfo aha cyangirikiye umugezi ukagitwara, ntihongere gukorwa ikindi isoko naryo ntiryongeye gukora kandi hano hava ibintu byinshi birimo imbaho, amakara, n'ibindi. Ibyo byose rero ntaho byanyura."
Mugenzi na we yakomeje agaragaza ko kuba iryo soko ritagikora byabagizeho ingaruka zikomeye kuko ryaremaga kabiri mu Cyumweru bityo ugize icyo akenera cyangwa ajya kugurisha bikamworohera kuko ari hafi.
Icyifuzo cy'aba baturage ni uko hakorwa umuhanda ku buryo iri soko ryakongera kujya rirema nk'uko byahoze dore rigiye gusaza ridakoreshejwe icyo ryagenewe.
Umwe ati:"Icyifuzo cya mbere cyaba cyiza ni uko badushakira umuhanda kuko ari wo ntandaro ya byose. Ibindi byose nta kibazo ubonetse isoko ryacururizwamo."
Yakomeje avuga ko mu gihe iryo soko ryaba rikora byatuma abaturuka imihanda yose baza kubahayira kuko n'imodoka zabona aho zinyura kuko ubu abakeneye kujya mu Bugarama banyura ku kiraro cyo kirere kandi kinyurwamo n'abanyamaguru gusa.
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, ntacyo yatangaje kuri iri soko rigiye gusaza ridakoze kubera ikibazo cy'umuhanda kuko inshuro zose umunyamakuru yamuhamagaye kuri telefone ntiyashimye kuyitaba ndetse n'ubutumwa bugufi yandikiwe ntiyabusubije.