Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yijeje mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, ubufasha bwo kurinda ubusugire n’ubwigenge bw’igihugu cye, mu gihe umutekano wo mu burasirazuba bwa Congo ukomeje kuba ikibazo gihangayikishije.
Ibi byatangajwe ku wa Gatanu
tariki ya 23 Mutarama, ubwo Macron yakiraga Tshisekedi mu ngoro
ya Élysée i
Paris, nyuma yo kumutumira mu ruzinduko rw’akazi. Abo bayobozi
bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku bibazo by’umutekano no ku mubano
w’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ibiro bya Perezida wa RDC,
binyuze ku rubuga rwa X,
byatangaje ko ibiganiro byabo byibanze cyane ku kibazo cy’umutekano muke mu
burasirazuba bwa Congo, ndetse no ku mishinga y’ubufatanye
hagati ya Paris na Kinshasa.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Macron yemeje ko mu byo yemereye umushyitsi we harimo gushyigikira byimazeyo ubusugire n’ubwigenge bw’ubutaka bwa RDC, no gushyigikira imbaraga zigamije kugera ku gahenge gafatika kandi gashobora kugenzurwa mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Ati: “Nishimiye
kwakira i Paris Perezida Félix Tshisekedi. Nongeye kumugaragariza ko u
Bufaransa bushyigikiye byimazeyo ubusugire n’ubwigenge bw’ubutaka bwa
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’imbaraga zikorwa kugira ngo
hagerwe ku gahenge gafatika kandi gashobora kugenzurwa mu burasirazuba bwa
Congo.”
Macron yanongeyeho ko Paris na
Kinshasa bihuriye ku ntego yo gusubiza ku bibazo n’ibyifuzo by’abaturage,
binyuze mu bufatanye burambye.
Aba bayobozi bombi baherukaga
guhurira i Paris mu Ukwakira 2025, ubwo bari bitabiriye inama
mpuzamahanga yiga ku kibazo cy’ubutabazi muri RDC.
Icyo gihe, Perezida Macron yari yatanze igitekerezo cyo gufungura
ikibuga cy’indege cya Goma kugira ngo gikoreshwe mu bikorwa
by’ubutabazi, igitekerezo cyashyigikiwe na Leta ya Kinshasa, yari yihaye intego
yo kugifungura bitarenze mu Ukuboza 2025.
Gusa iki gitekerezo cyaje
kwitambikwa n’umutwe wa AFC/M23, ugenzura Umujyi wa Goma,
wavuze ko gufungura ikibuga cy’indege bitari mu nshingano z’u Bufaransa, ndetse
ko bitari bikenewe mu gihe Leta ya Congo Kinshasa yakomezaga ibitero
bya drone mu bice bituwe cyane n’abaturage.