• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Umunyapolitiki utavugarumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert Kyagulanyi Sentamu uzwi nka Bobi Wine yatangaje ko umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba akomeje kumuhiga ngo amwivugane (amwice).

Ubu butumwa Bobi Wine yabutanze nyuma y’uko Gen Muhoozi Kainerugaba avuze ko ingabo za Uganda zahawe amabwiriza yo kuzana Bobi Wine ‘ari muzima cyangwa yapfuye’.

Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yari yanditse ku rubuga rwa X, yahoze ari Twitter “ko mu masaha 24 bari bahagaritse gushakisha Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine, babitegetswe n’umugaba mukuru w’ikirenga Perezida Yoweri Museveni, ariko ngo bumva ko ashaka kwishyikiriza mu mahoro,  ibyo atabikoze, ubu ingabo zifite amabwiriza yo kumuzana apfuye cyangwa ari muzima!”

Nyuma y’ubwo butumwa bwa Gen. Muhoozi, Bobi Wine na we abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko Gen. Muhoozi akomeje kumuhiga kugira ngo amwice.

Yagize ati::"Umuhungu wa Museveni (Gen. Muhoozi), w’umunyabyaha akomeje kumpiga, no gutangaza amagambo y’iterabwoba ko azangirira nabi. Ndacyashimira abantu bakomeje kundinda."

Yakomeje avuga ko umugore we Barbie Kyagulanyi arimo koroherwa nyuma y’uko aherutse guterwa n’abantu bambaye impuzankano za gisirikare bamusanze iwe mu rugo bakamukubita.

Bobi Wine yakomeje ashinja leta ya Uganda kuba yarafunze abantu ibihumbi, aho yagize ati:"Urugo rwange ruracyazengurutswe n’abasirikare. Benshi mu badushyigikiye bishwe nabi."

Bobi Wine yunzemo ko ibyo ari gukorerwa bitamuca intege ko ahubwo bimutera imbaraga zo gukomeza Abanya-Uganda.

Ati:"Turacyafite umuhate wo gukiza igihugu cyacu aba banyabyaha. Turacyafite icyizere ko abanturage ba Uganda bazongera guseka. Mu mutima wange, ndizera tuzabigeraho umunsi umwe."

Nyuma y’amatora yo ku wa 15 Mutarama 2026, Bobi Wine aracyari kuba mu bwihisho, aho avuga ko hari umugambi wateguwe wo kumugirira nabi, ko yahunze iwe ubwo abasirikare bahageraga ku wa 16 Mutarama 2026, buri bucye ibyavuye mu matora bitangazwa.

Ayo matora yegukanywe na Perezida Yoweri Museveni n’amajwi 71% mu gihe Bobi Wine yamukurikiye n’amajwi 24%.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments